Ibi bije nyuma y’igihe kirenga ukwezi bamwe mu baturage bo muri aka karere bagaragaza kutishimira uburyo urutonde rw’ingo zizahabwa iyi nkunga rwakozwe, bavuga ko ruriho abantu bifashije mu gihe hari abakene batashyizweho.
Sakindi Leopold wo mu Murenge wa Shangi yabwiye IGIHE ko hari abantu bafite ubushobozi bashyizwe kuri urwo rutonde, nyamara bamwe mu bakennye kurusha abandi ntibarugaragareho.
Ati "Nturanye n'abantu bafite inka ebyiri, abafite moto, n'abacuruzi bari ku rutonde ariko njye utagira itungo na rimwe, udashobora no kubona ibihumbi 10 Frw mu kwezi ntabwo ndiho. Twifuza ko barukosora".
Nyabyenda Pascal wo mu Kagari ka Mpumbu, mu Murenge wa Bushekeli, na we avuga ko mu bantu yabonye ku rutonde rw’abazahabwa amafaranga yo kwikura mu bukene harimo umucuruzi w’inka ufite n’inzu ahantu hatandukanye.
Yagaragaje ko bitumvikana uburyo abantu nk’abo bashyizwe ku rutonde, mu gihe we ataruriho kandi nta butaka cyangwa ikinyabiziga bimwanditseho.
Ati "Ubwo sisiteme 'Imibereho' ni gute yakuye mu bakene igashyiramo abakire beza kawa, bafite inzu z'ubucuruzi, n'umucuruzi w'inka njye ikansiga?".
Muhire Rodrigue, uhagarariye Umuryango GiveDirectly ufatanya na Leta mu gutanga iyi nkunga, yabwiye IGIHE ko gahunda imaze kugera mu turere 22 tw’igihugu.
Yasobanuye ko igamije gufasha abaturage bakennye kurusha abandi kubona igishoro cyabafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.
Ati "Ni inkunga y'amafaranga itangwa muri gahunda ya ‘Habwa Wigire’, dufatanyije na Leta igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, hibanzwe cyane kubakennye kurusha abandi, bagaragazwa na sisiteme 'Imibereho'".
Muhire yavuze ko urutonde rw’abagenerwabikorwa rukorwa hashingiwe ku makuru abitse muri sisiteme yitwa ‘Imibereho’, igaragaza abaturage bakennye kurusha abandi.
Yasobanuye ko urwo rutonde rudahita ruba ndakuka, ahubwo rushyikirizwa abaturage kugira ngo barusuzumire mu nteko zabo, hagamijwe kumenya niba amakuru yarashingiweho agihuye n’imibereho yabo.
Ni uburyo butuma hagaragazwa abaturage bashobora kuba barakennye kandi mbere bari bifashije, abafite amakuru atari yo muri sisiteme, ndetse n’abitabye Imana bashobora kuba bakigaragara ku rutonde.
Muhire yasabye abazahabwa iyi nkunga kuyikoresha mu bikorwa bibafitiye akamaro, bizabafasha kwiteza imbere mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko kuba hari abantu bifashije bagaragaye ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga bidakwiye guteza impungenge, kuko ari yo mpamvu rwashyizwe imbere y’abaturage kugira ngo barusuzume.
Yasobanuye ko amakuru atangwa n’abaturage azifashishwa mu kunoza urutonde, hagamijwe gukumira ko inkunga yahabwa abantu batujuje ibisabwa.
Ati "Kubonaho abakire si ikibazo kuko ni cyo urutonde twaruzaniye. Twaruzanye ngo abaturage batange amakuru agezweho kuko turacyarunoza".
Mupenzi yasabye abaturage kwirinda kugendera ku bihuha, ahubwo bakajya bitabaza inzego z’ubuyobozi igihe bakeneye ibisobanuro ku buryo abagenerwabikorwa batoranywa.
Yijeje ko ubuyobozi buzakomeza kugenzura niba iyi nkunga ihabwa abayikwiriye, ndetse ko n’amakuru azagaragaza ko hari uwayihawe atayikwiye azakurikiranwa.
Ati "Turizeza abaturage ko iyi nkunga izahabwa abayikwiriye. Na nyuma yo kwemeza urutonde, amafaranga yaratanzwe uwazagira amakuru ko hari uwayahawe atayakwiye azabitubwire".
Umuryango GiveDirectly usobanura ko muri gahunda ya ‘Habwa Wigire’, urugo rwujuje ibisabwa ruzahabwa inkunga ya miliyoni 1,5 Frw, mu gihe umusore cyangwa umukobwa wujuje ibisabwa azahabwa ibihumbi 770 Frw.





Ibitekerezo 0