Iki kigega gisanzwe kinatanga indishyi ku byangijwe n’inyamaswa zo mu gasozi, kigaragaza ko impanuka zo mu muhanda, mu Mujyi wa Kigali ari ho habera impanuka nyinshi muri rusange ugereranyije no mu tundi turere.

Mu mwaka wa 2025/2026 iki kigega cyakiriye ibibazo by’abasaba indishyi 485 harimo 273 bijyanye n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, mu gihe ibisigaye bijyanye n’ibinyabiziga bitamenyekanye.

Ni mu gihe mu mwaka wabanje hari hakiriwe ibibazo 500, birimo 318 bijyanye n’ibinyabiziga bitamenyekanye. Bivuze ko hagabanutseho ibibazo 15 mu gihe cy’umwaka wose.

Amafaranga iki kigega cyishyuye ku bibazo by’umwaka ushize ni miliyari 1 Frw na miliyoni 430 Frw ku bibazo 416, mu gihe ibindi bibazo bigikurikiranwa kugira ngo bibone kwishyurwa ibisabwa byuzuye.

Mu mwaka wari wabanje wa 2024/25 cyishyuye miliyari 1 Frw na miliyoni 230 Frw, bivuze ko mu gihe cy’umwaka yiyongereyeho miliyoni 200 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa SGF, Nibakure Florence yabwiye IGIHE ko impamvu ibibazo bakiriye byagabanutse ariko amafaranga bishyuye yo akiyongera ari uko ibiciro ku masoko bigenda bizamuka.

Gusa yagaragaje ko iri gabanuka rikiri hasi kuko bifuza ko nk’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi nta we ukwiye kubishyira mu muhanda kuko bizwi ko ari ugushyira ubuzima mu kaga.

Yatanze urugero ku bantu bagira abashoferi babo bakabaha amafaranga yo kugura ubwishingizi, bagatinda kuyatanga ugasanga impanuka ibaye nta bwishingizi bafite, cyangwa abantu bagira uburangare ubwishingizi bwabo bukarangira ntibabimenye, impanuka ikaba nta bwo bafite.

Yakomeje ati “Turi gufatanya na Polisi mu bukangurambaga kugira ngo abantu bose bafite ibinyabiziga bumve ko ubwishingizi iyo babufite bwishyura byose. Aho iterambere dufite riri kugana, nta muntu wagakwiye kugira ikinyabiziga atiteguye gutanga ibyakigendaho. Aya mafaranga dutanga yakabaye ashorwa mu bindi bikorwa by’iterambere ry’Igihugu, ntakomeze kujya kwishyura amakosa.”

Ku bijyanye no gukora impanuka, abari batwaye ibinyabiziga bagahita biruka, Nibakure yavuze ko uretse no kuba abantu baba bari kwihunza inshingano bagomba kubazwa, nta n’ubumuntu burimo.

Ati “Nko kugonga umuntu ni impanuka nyine, nta we uba yabigambiriye ku buryo uyikoze yakwiye kwiruka. Kuba ibayeho rero amategeko arakurikizwa, ubwishingizi buba bugomba kwishyura, ariko iyo wirutse usanga nka SGF iba igiye kwishyura ibintu ubwishingizi bwari kwishyura. Rwose kuba wagonga umuntu ukamusiga mu muhanda ngo uri gukwepa nta bumuntu burimo.”

Kwishyura umuntu amafaranga ajyanye n’impanuka zo mu muhanda zireba iki kigega bikorwa nyuma ya raporo ya Polisi ishimangira ko uwagizweho ingaruka na zo nta bwishingizi buzamwishyura, noneho usaba indishyi akayashyikiriza SGF.

Ibi bimara amezi atatu kugira ngo ibikorwa byose bibe birangiye, usaba indishyi yishyuwe mu gihe nta kindi kibitindije, nko mu gihe usabirwa indishyi akiri kwivuza hataremezwa ubumuga yagize cyangwa hari amakuru runaka agomba kwemezwa n’inzego runaka ariko bikaba bisaba ikindi gihe.

Mu 2025/26 u Rwanda rwishyuye miliyari 1.4 Frw ku byangijwe n’impanuka z’ibinyabiziga