Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo we n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi bagezaga ibisobanuro ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko.

Icyo kiganiro cyibanze ku bikubiye muri raporo eshatu z’igenzura ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ryakorewe Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB) n’Ikigo cy’Igihugu Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB).

Mu byo abadepite bagaragajeho impungenge harimo kuba REB ari yo yandika ibitabo ikanabigenzura, kuko basanga bishobora kugorana ko urwego rwigenzurira ibyo rwakoze.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko hashobora gutekerezwa ku gushyiraho urundi rwego rwajya rugenzura ibitabo, ariko ko kugeza ubu ibibazo bigaragara bishakirwa umuti uko bivutse.

Yasobanuye ko ibitabo biherutse kugaragaramo amakosa ari ibyanditswe kera, mbere y’uko hashyirwaho uburyo bwo guha abarimu uruhare mu kubisuzuma.

Ati “Twarabibonye dusanga ibyo bitabo ari ibya kera harimo igitabo cyanditswe mu mushinga wa USAID igihari mu 2016-2017. Ikindi cyari igitabo cyanditswe mbere Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum) itaratanagira [ubwo ni mbere ya 2015]. Ibitabo tubona ubu nyuma y’uko abarimu batangiriye kujya babitangaho ibitekerezo ntabwo twongeye kubona amakosa nk’ayo twabonye muri ibyo.”

Ku ruhande rwa REB, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko bashyize imbaraga mu kwakira ibitekerezo by’abarimu ku bitabo mbere y’uko byemezwa burundu.

Yongeyeho ko abarimu babanje guhugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo amahugurwa agere kuri benshi adahenze.

Ibitabo bimaze gutegurwa ariko bitaracapwa ngo bihabwe abanyeshuri, bibanza gushyikirizwa abarimu ngo babisuzume hashingiwe ku masomo bigisha.

Ibitekerezo batanze bigezwa kuri REB, ikabisuzuma mbere yo kwemeza ibitabo no kubicapa ngo bijye mu mashuri.

Dr. Mbarushimana yanatangaje ko mu ntangiriro za 2027 hateganyijwe gutangira gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu kwakira ibitekerezo ku bitabo no gukurikirana imicungire yabyo mu mashuri.

Ati “Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga turimo tunoza neza tuzajya tureberamo ibitabo twatanze mu mashuri n’imyaka twabitanzeho. Urugero, niba ishuri turihaye ibitabo 1000 muri iyo ‘system’ tuzaba tureba igihe bizamara. Mu gihe tuzajya twakira na bya bitekerezo, iyo ‘system’ izajya inadufasha mu buryo bwa AI abarimu bajya babinyuzamo kugira ngo aya makuru yose tuyabone byihuse.”

Yongeyeho ko REB yatangiye gukorana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kugira ngo mu igenzura ry’ahazaza hajye hanarebwa uko ibitabo bikoreshwa n’uko bicungwa, hifashishijwe ubwo buryo bw’ikoranabuhanga.

Ku kibazo cy’ubuke bw’ibitabo, Minisitiri Nsengimana yavuze ko amikoro akenewe kugira ngo buri munyeshuri agire igitabo cye ataraboneka. Ibyo bituma mu mashuri amwe abanyeshuri basangira ibitabo, mu gihe ahandi hifashishwa ibiri kuri murandasi, bigasomerwa kuri mudasobwa cyangwa, aho bishoboka, bigacapishwa ku mpapuro zisanzwe.

Abayobozi muri MINEDUC basobanuye ingamba zo gukumira amakosa mu bitabo by’amashuri