Hanze y’u Rwanda, abahanzi barimo Diamond Platnumz, Joshua Baraka, Davido, Harry Styles, Glorie Bugie na Sean Paul na bo ntibasigaye inyuma.
Nakwibeshyeho – King James
Ateguza iyi ndirimbo, King James yatangaje ko ishingiye ku nkuru y’umugore witwa Alice wamwegereye mu 2015 akamuha ubuhamya bw’ubuzima bwe, amusaba kubunyuzamo mu nganzo ye.
Ni muri urwo rwego iyi ndirimbo igaruka ku muntu wibeshye ku wundi, akizera isezerano ry’urukundo ahabwa n’uwo bakundana, akumva ko bazagumana akaramata.
Icyakora, ntibitinda kuko birangira uwo muntu amusize akigendera. Agaragara nk’umwere inyuma, ariko imbere atari ko bimeze.
Imikungugu y’inyenyeri – Riderman
Riderman yasohoye iyi ndirimbo irimo ubutumwa busaba urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ari rwo ruzaba ruyoboye igihugu mu gihe kiri imbere.
Iyi ndirimbo inagaragaza ko ibyo biyobyabwenge byangiza umubiri n’ubwonko, ikanibutsa ko roho nzima iba mu mubiri muzima. Akomeza asaba ababinywa kubireka.
Don’t try me – Tb Live Ft Green P, Pacson, P Fla & sintex
Afatanyije n’abaraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, Tb Live yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Don’t Try Me’.
Iyi ndirimbo ivuga ku muntu wiyemeje kugera ku ntego runaka, ku buryo nta washobora kumusubiza inyuma. Inagaruka ku buryo abantu bahoze ari inshuti bashobora guhinduka abanzi.
Ifi – Nzanira Iyindi Ft Igisupusupu & Bavuge Theogene
Igisupusupu wari umaze igihe kinini atagaragara mu muziki, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo. Yayikoranye na Bavuge Theogene usigaye ureberera inyungu ze. Ni indirimbo y'Imana bise Nzanira Iyindi, isaba Imana gutabara abayo kubera ko bugarijwe n'abagizi ba nabi.
Mamacita – Prince Kiiiz
Prince Kiiiz ufatanya kuririmba no gutunganya indirimbo, yashyize hanze iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’abakundana, ariko urukundo rwabo rukagerwaho n’ibigeragezo.
Ibi bishingiye ku nkuru y’umukobwa uri muri urwo rukundo, ariko akagenda ashukwa n’abandi basore bafite amafaranga bashaka kumugurira impano zitandukanye. Banamubwira ko umukunzi we amuca inyuma akajya mu bandi bakobwa.
Without You – Fenda Muzika
Ahishakiye Fils Anastase, uzwi nka Fenda Muzika, ni umuhanzi watangiye urugendo rwe rw’umuziki asubiramo indirimbo z’abandi. Ubu yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Without You’, ari na yo ya kabiri ashyize hanze.
Ni indirimbo ivuga ku musore utereta umukobwa ariko ntibimworohere. Akomeza kumwinginga, amubwira ko nta kundi yabaho atamufite.
Uyu muhanzi ukorera umuziki i Rubavu yatangiye kuririmba indirimbo ze bwite mu 2023. Indirimbo ye ya mbere yise ‘Umuturanyi’ yasohotse mu 2025. Akorera muri Pure Music Record, akaba yibanda ku njyana ya Afrobeat na R&B.
Misunderstood – Kenny K-Shot
K-Shot, watangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye yise ‘Therapy’, yasohoye indi nshya yise ‘Misunderstood’.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo uburyo ibikorwa bye byivugira, ndetse n'ukuntu kuba abanye n’Imana bituma nta kibazo kimukanga. Ibi abishingira ku kuba hari abantu batarasobanukirwa neza uwo ari we, ariko akizera ko mu bihe biri imbere bazagenda bamenya ukuri kandi ko azagera aho intego ze zikaba impamo.
Nobody Wins, Nobody Loses – Bensoul Ft Mike Kayihura
Afatanyije na Mike Kayihura, umuhanzi Bensoul wo muri Kenya yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo, nyuma yo gukorana n’abandi bahanzi barimo Ariel Wayz.
Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo ko nta muntu n'umwe wunguka hagati y'umukobwa n'umuhungu iyo bagiranye ibibazo.
Igobe – Shizzo Afropapi
Umuraperi Shizzo, umugabo w’umunyamakuru Tessy, yashyize hanze indirimbo yise ‘Igobe’. Muri iyi ndirimbo agaragaza ubutumwa bw’uko nta na rimwe umwijima uzatsinda urumuri.
Agaragaza ko hari abantu bashatse kumwivugana, ariko ko bitazabahira. Muri iyo ndirimbo anavugamo amazina ya bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro, barimo Jay Squeezer uzwi nka Kasuku na Ddumba.
Ni indirimbo yakozwemo hakoreshejwe injyana isa n’iyo mu ndirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar, aho yibasiramo umuraperi mugenzi we Drake wo muri Canada.
Nguhorane – Ibihangange
‘Nguhorane’ ni indirimbo y’Itorero Ibihangange rizwi cyane mu njyana gakondo. Igaruka ku bwiza bw’Abanyarwandakazi, ko bafite inseko nziza, baganira bya gipfura kandi bakambara bakaberwa.
Aba bahanzi bagaragaza ko bifuza kubona Abanyarwandakazi bameze batyo, bakabizeza no kurinda igihango cy’isezerano bagirana ryo kubana akaramata.
Nyagasani Umwe (Remix) – Josh Ishimwe
Uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na we yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Nyagasani Umwe’.
Ni indirimbo yari isanzwe izwi nk’iya Kiliziya Gatolika, ariko Josh Ishimwe ayisubiramo mu buryo bwa gakondo.
Ni ho nzaguma – True Promises
Iyi ndirimbo y’itsinda ry’abaramyi rya True Promises igaruka ku nkuru ya Yezu wabambwe ku musaraba, bikaba byaratumye abantu bahamya isezerano bagiranye na we ryo kumwubaha, kumucira bugufi no gukomeza kumwizera.
Babiri Babiri – Khalfan Govinda Ft All Stars
Khalfan yakoze mu nganzo asohora amashusho y’iyi ndirimbo yafatanyije n’abahanzi icyenda bo mu Rwanda. Abo ni Davis D, Passy Kizito, Marina Alto, BullDogg, Okkama, Papacyangwe, Social Mula na Uncle Austin.
Iyi ndirimbo ivuga ku musore ushaka urukundo rwihariye n’umukobwa, akifuza ko bazasazana. Aba adashaka ko hari undi muntu wakwivanga mu mubano wabo, cyane ko yumva kumukunda ari nk’aho yagize amahirwe adasanzwe.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize EP nshya ya Khalfan yitwa ‘My Way’, yashyize hanze guhera ku wa 9 Ukwakira 2026.
Nsanga – Social Mula
Social Mula wamenyekanye kubera indirimbo z’urukundo yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo iri muri uwo mujyo.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo inkuru y’umusore wisanga yakunze umukobwa mwiza cyane, ariko ntahite yemera ko na we amukunda by’ukuri.
Still Rise – Sintex
Sintex umaze guhindura icyerekezo cye akinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye iyi ndirimbo ivuga uburyo akomeza gutera imbere nubwo hari ababa batamwifuriza ineza.
Kubera kwizera Imana n’ibyo yamukoreye, avuga ko ubuzima bwe ari ubuhamya bw’ibyo Imana ishoboye.
Akicuza – Racine Ft Bull Dogg
Racine yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakoranye na mugenzi we Bull Dogg.
Ni indirimbo ivuga ku muntu uba mu buzima bugoye, akisanga yarahindutse umunyabyaha kandi yishora mu bikorwa by’umwijima, ariko akaza kwisubiraho agasaba imbabazi. Iyi ndirimbo iri kuri EP ye nshya yise ‘Rwa HipHop II’.
Loyalty – RMH Ft Hollix, Storrm & Youngest AY
Umuraperi RMH yakoze mu nganzo asohora indirimbo zitandukanye ziri kuri album ye yise ‘Ndi Gukaba IV’. Muri zo harimo izo yakoranye na bagenzi be bo muri Trapish Music ya Ish Kevin.
‘Loyalty’ ni indirimbo igaruka ku muntu uba ufite agahinda ko kuba hari abantu bamuhemukira kandi we yarabagiriye neza.
Stay-Tera
Nyuma y’amezi make atangiye umuziki, umuhanzi Tera yasohoye indirimbo yise ‘Stay’, ari na yo ya gatatu ashyize hanze. Ni indirimbo y’urukundo, aririmbamo asaba umukunzi we kumukunda byimazeyo kugira ngo abe ari we amubonamo ihumure n’ikiruhuko.
Akomeza avuga ko atazigera amusiga ngo agende, ahubwo ko bazagumana ari babiri, kuko yumva ari byo byatuma ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.
Pousser (Imbaraga) – Kankadem
Umuraperi Kankadem uri mu bahanzi bafasha Bushali ku rubyiniro, yasohoye iyi ndirimbo igaruka ku bihe bigora abahanzi mu rugendo rwo gushaka aho bahera kugira ngo bamenyekane mu muziki.
Inakomoza ku bantu usanga babayeho ubuzima bwo guhora bapfa ubusa.
Byambera – White Monkey
Umuraperi White Monkey yasohoye iyi ndirimbo ivuga ku kuntu intsinzi itagenewe abantu bake gusa, ahubwo ko igenewe abayikorera.
Igaruka kandi ku buzima bugoye, cyane cyane ku bantu batishoboye, ariko ikagaragaza ko na bo bakomeza guharanira kubaho no gutera imbere.
Ikosa – Nepo P Ft Yee Fanta
Umuhanzi ukizamuka Nepo P yakoze indirimbo yise ‘Ikosa’ afatanyije na Producer Yee Fanta na Rodebi.
Iyi ndirimbo ivuga ku musore ushimishwa n’ubwiza buhebuje bw’umukobwa, ku buryo yumva atabasha kuba aho uwo mukobwa atari. Akomeza kumwizeza ko azamubeshaho neza, amusaba kureka abandi basore bakamubera amateka.
Izo hanze y’u Rwanda
Already Falling – Davido
Tse Monate – Diamond
Commando – Joshua Baraka Ft Tiwa Savage
Coming Up Roses – Harry Styles
Mon Ami – Glorie Bugie Ft Rayvanny
Money Money Remix – Sean Paul Ft Future Fambo, Rong Bong
Home Training – Mayorkun
Here You Come, There You Go – Gracie Abrams





Ibitekerezo 0