Uyu mukoro bawihaye ku wa 6 Ugushyingo 2026 ubwo basozaga icyiciro cy’Itorero ry’abakozi ba WASAC Group batojwe mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku nshingano zabo no kubatoza kuzirikana indangagaciro na kirazira bibafasha kunoza imitangire ya serivisi.

Itorero ryateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ifatanyije na WASAC Utility Ltd, ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Kerere ka Burera kuva ku wa 1 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Aba bakozi bahawe izina ry’ubutore ry’Indemyabuzima, ndetse ni icyiciro cya kane cy’abakozi ba WASAC Group gitojwe.

Bigishijwe amateka y’Igihugu, indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, imyitwarire mbonezamurimo, icyerekezo cy’igihugu n’uruhare rwabo mu kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku Banyarwanda bose.

Intego yaryo yari ugusuzuma no kurebera hamwe uko abakozi bashya bashyira mu bikorwa inshingano zabo, gufata ingamba zo kunoza imikorere n’imikoranire, ndetse no kwimakaza indangagaciro na kirazira ziganisha ku mpinduka nziza.

Nyuma yo kwinjizwa mu zindi, izi ntore zagaragaje ko uretse ibijyanye n’indangagaciro nyarwanda, umuco n’amateka y’igihugu zamenye ko zigishijwe no kwita cyane kuri serivisi ziha abaturage.

Gasherebuke Chance usanzwe ari umutekinisiye mu by’amazi muri WASAC Group yavuze ko mu mitangire myiza ya serivisi harimo indangagaciro z’imikorere bagiye kubyitaho mu rwego rwo kunoza imikorere iteza imbere bose.

Ati “Tugiye kugira uruhare mu kurwanya amazi yangirika. Nk’abatekinisiye tujye dutanga inyigo nziza zirimo ibikoresho bidahita byangirika, ku buryo icyo gihombo kigabanyuka. Akenshi wasangaga imiyoboro yacu ishaje ariko hakazamo uburangare mu gukumira ayo mazi ngo adakomeza kumeneka. Mu ndangagaciro zo gukorera ku gihe no gutanga serivisi nziza, turabizeza ko igihombo byatezaga kigiye kugabanyuka.”

Sekuri Valens usanzwe ukorera WASAC Group mu ishami rya Remera mu Mujyi wa Kigali nk’umutekinisiye, yavuze ko yasanze indangagaciro zaranzwe n’u Rwanda mu gihe cyahise ari ingenzi cyane mu kubakiraho imitangire inoze ya serivisi.

Ati “Iki gihugu cyanyuze mu mateka y’ubuyobozi butari bwiza ariko Inkotanyi zashyizemo imbaraga nyinshi zo gusubiza igihugu ku murongo, ni yo mpamvu Inkotanyi ari ubuzima. Urubyiruko rw’Inkotanyi ni rwo rwahagaritse Jenoside ariko twe uyu munsi ntitugomba gufata imbunda ahubwo dufite inshingano zo kujya gufasha abatishoboye kugira isuku n’isukura, dutanga amazi neza kandi na yo ni ubuzima.” 

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya muri WASAC Group, Nyirarukundo Jullienne, yavuze ko aba bakozi bamaze gutozwa ari bo ba mbere batojwe mbere yo kujya mu kazi kandi ko babitezeho umusaruro mwiza mu gushyira umuturage ku isonga, by’umwihariko mu kurandura ruswa.

Ati “Twiyemeje kurwanya ruswa kandi yaragabanyutse muri WASAC Group mu mwaka ushize ariko mwe tubitezeho ingufu nyinshi. Muze mube imbarutso yo kurwanya ruswa no gutunga agatoki uwo ari we wese yagaragayeho kuko dushaka kuyirandura. Nk’ibyitwa agahimbazamusyi ko kuvuga ngo umuntu wamuhaye serivisi nziza aragushimira na byo ni ruswa kuko usanga gatanzwe mbere y’uko iyo serivisi itangwa.”

Nyirarukundo kandi yavuze ko kurwanya ruswa bigomba kujyana no kunoza itangwa rya serivisi, agaragaza ko biba bidasobanutse uburyo abantu basaba serivisi ku manywa bakazihabwa nimugoroba kandi abakozi baba biriwe mu kazi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itorero no Guteza Imbere Umuco, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko ari intambwe ikomeye cyane kuba WASAC Group yaragize igitekerezo cyo gutoza abakozi bayo bose kuva mu 2024 mu byiciro bitatu byose bigizwe n’Intore 1303 kandi ko byazanye impinduka ziganisha ku cyerekezo cy’igihugu cyo kwita ku muturage.

Abahuguwe muri ibi byiciro kandi bakoze ibikorwa byo kwimakaza isuku mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Abakozi bashya ba WASAC Group bigishijwe indangagaciro zo gutanga serivisi neza
Mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, bigishijwe gutarama kinyarwanda
Ni icyiciro cya kane cy'abakozi ba WASAC Group barangije Itorero
Akanyamuneza kari kose ubwo abakozi ba WASAC Group binjizwaga mu ntore

Gasherebuke Chance usanzwe ari umutekinisiye mu by’amazi muri WASAC Group, yavuze ko bagiye kwita ku kunoza imikorere iteza imbere bose

Sekuri Valens usanzwe ukorera WASAC Group mu ishami rya Remera nk’umutekinisiye, yavuze ko yasanze indangagaciro zaranzwe n’u Rwanda mu gihe cyahise ari ingenzi cyane mu mitangire inoze ya serivisi
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri WASAC Group, Nyirarukundo Jullienne, yavuze ko aba bakozi bamaze gutozwa ari bo ba mbere batojwe mbere yo kujya mu kazi kandi ko bitezweho umusaruro mwiza
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itorero no Guteza Imbere Umuco, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko ari intambwe ikomeye cyane kuba WASAC Group yaragize igitekerezo cyo gutoza abakozi bayo bose kuva mu 2024