Yabigarutseho ku wa 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru bitandukanye.
Dr Bizimana yasobanuye ko nubwo ubusaseridoti butangwa ubuzima bwose, Kiliziya Gatolika iri mu nzira zo gukura Nahimana mu bapadiri burundu.
Ati “Burya Ubusaseridoti butangwa ubuzima bwose ntibuvaho n’iyo ubuvuyemo ukabwiyambura ukarongora ukomeza kwitwa utyo. Ariko Padiri Nahimana we bari mu nzira yo kubumwambura kuko yanamaze kubwiyambura arakora ibikorwa bya politiki ku mugaragaro. Ni ko batubwiye ko Kiliziya iri mu cyerekezo cyo kumukuramo burundu.”
Yagaragaje ariko ko iyi gahunda isaba inzira ndende, kuko icyemezo gifatirwa ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika i Vatican. Ku bw’ibyo, yavuze ko nta gihe ntarengwa yatanga bizaba byakozwe.
Ibi yabivuze ubwo yasobanuraga imbogamizi zituma ibipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda bitagera ku 100%, hakaba hakibura 4,7%.
Yagaragaje ko hamwe mu hakigaragara izo mbogamizi harimo no mu madini, by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika. Yasobanuye ko ikibazo atari Kiliziya nk’idini, kuko yamaze gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko hari abantu ku giti cyabo, barimo abapadiri, bakigaragaza imyitwarire ibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nahimana Thomas yakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, mu Karere ka Rusizi. Mu 2005, yavuye mu Rwanda avuga ko afite impungenge z’umutekano we, yerekeza i Burayi, aho yakiriwe muri Diyosezi ya Le Havre mu Bufaransa.
Icyo gihe ntiyakurikiranwaga mu Rwanda. Nyuma yo kugera mu Bufaransa, yatangiye kwishora muri politiki, aza gufatanya na Fortunatus Rudakemwa gushinga urubuga rwa internet rwitwa ‘Le Prophète’, rwanyuzwagaho icengezamatwara ry’urwango n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 28 Mutarama 2013, Nahimana yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’. Yaje no gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2017, ariko ntiyigeze agera mu Rwanda ngo ayitabire.
Yakomeje ibikorwa bya politiki byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari mu Bufaransa, birimo gukorana n’ababurwanya no kubwibasira ku mbuga nkoranyambaga.






Ibitekerezo 0