Ibi yabigarutseho mu iburanisha ryabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo yari amaze imyaka ine atoteza umugore we, amubwira amagambo amukomeretsa amubwira ko Umututsi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yajyaga abwira umugore we amagambo agira ati “Wa gatutsikazi we wasigariye iki?”

Bwagaragaje kandi ko bufite abatangabuhamya babonye uyu mugabo yirukankana umugore we afite umuhoro, ariko umugore akabasha kumucika.

Bwavuze ko ubwo umugore yamucikaga, umugabo yatangiye gutema ibiti byo ku gikingi cy’amarembo, nyuma akajya mu nzu agacukura umwobo mu nzu, bivugwa ko yari yarawuteguriye kuzica umugore we akamuhambamo.

Mu kwiregura kwe, uyu mugabo yahakanye ibyaha byombi, avuga ko umugore we bamaranye imyaka 30 kandi ko yamushatse azi neza ko ari Umututsi.

Yasobanuye ko amakimbirane yabo yaturutse ku murima yatishije undi muntu ku bihumbi 30 Frw, atabanje kubyumvikanaho n’umugore we.

Ku bijyanye n’umwobo yacukuye mu nzu, yavuze ko utari ugenewe guhambamo umugore we, kuko imva igira ibipimo byihariye kandi akaba atarigeze agerageza kureba niba umugore we yawukwirwamo.

Umugore w’uregwa yabwiye Urukiko ko umugabo we yari amaze imyaka ine aza yasinze akamutuka, amubwira amagambo amukomeretsa ashingiye moko.

Yavuze ko inshuro nyinshi we n’abana babo bagiye barara hanze y’urugo bahunze umugabo we.

Ku bijyanye n’umwobo uri mu nzu yabo ya sima, yavuze ko amakuru y’uko wari waragenewe kuzamuhambamo yayamenye abibwiwe n’abantu bari barumvise umugabo we abyigamba mu kabari.

Icyakora, uyu mugore yasabye Urukiko kugirira imbabazi umugabo we, ashingiye ku kuba bamaranye imyaka myinshi bashakanye kandi bafitanye abana, barimo n’ufite imyaka 20.

Yongeyeho ko indi mpamvu ashingiraho amusabira imbabazi ari uko umugabo we atigeze agira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w'iburanisha yabajije uyu mugore impamvu yasabiye imbabazi umugabo we kandi atemera ibyaha aregwa, asubiza ko atari yamenye ko umugabo we yahakanye ibyo akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gusesengura ibimenyetso bwatanze, rugahamya uregwa ibyaha akurikiranyweho, rukamukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Uregwa we yasabye Urukiko kumugira umwere.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa ku wa 19 Ukuboza 2026.