Byabereye mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Saa Munani n’iminota 40 ni bwo ikirombe cyaridutse kigwira abantu bari batunda amabuye mato yo guhonda kugira ngo bakuremo gravier.
Nyir’ikirombe, Mukasheri Pelagie, afite ibyangombwa byo gucukura amabuye kandi afite n'ubwishingizi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko imirambo y'abagwiriwe n'ikirombe yahise ijyanwa ku Bitaro bya Kibuye.
Ati "Tuributsa abafite ibirombe bacukuramo amabuye kujya babyubaka kandi bakagira ubwishingizi bw'abakozi bakoresha. Turasaba abaturage bacukura amabuye mu mirima yabo batabifitiye uruhushya, kuko bitemewe."
SP Twajamahoro yibukije abakora ubucukuzi butemewe ko Polisi yabihagurukiye kandi ko abazajya bagaragaraho urugomo bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Abagwiriwe n'ikirombe ni umugore wari wasize umwana ukiri muto n'umukobwa utari yarigeze abyara.
Iki kirombe cyahise gihagarikwa by'agateganyo mu gihe hagirwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.





Ibitekerezo 0