Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026, Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa gatatu mu mashuri abanza no ku mwanya wa gatanu mu mashuri yisumbuye.
Nubwo aka Karere kaje mu myanya ya mbere mu bizamini bya Leta, ubuyobozi bwako bwakoze isesengura rigamije kureba urwego abanyeshuri bako batsindiraho.
Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere wakoze iri sesengura, Mwiza Ernest, yavuze ko yasanze mu banyeshuri 7.825 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, 60% batsindiye ku manota ari hejuru ya 60%.
Iri sesengura rigaragaza kandi ko abanyeshuri 138, bangana na 1,7%, batsindiye ku manota ari hejuru ya 90%. Hafi ya bose biga mu mashuri yigenga arimo Étoile Rubengera School, Indatwa Rubengera na École la Lumière yo mu Murenge wa Bwishyura.
Ati “Dufashe isomo ku rindi, dusanga abanyeshuri 53% baratsinzwe mu isomo ry’imibare, naho 28% batsindwa isomo ry’Icyongereza.”
Umuyobozi wa GS Bigugu, Tugirimana Mathias, yavuze ko impamvu abana benshi batsindwa imibare ari uko bakunda ubuzima bworoshye, bigatuma birinda imibare kuko isaba gukora cyane.
Ati “Impamvu abana batsindwa Icyongereza ni uko tugifitemo abarimu benshi batangiye kukiga bakuze.”
Umuyobozi wa GS Gishyita, Marie Chantal Niweneza, yavuze ko impamvu abana batsindwa Icyongereza ari uko hari abarimu bakigisha na bo batakizi neza.
Ati “Usanga mwarimu yigisha mu Cyongereza ariko agasobanura mu Kinyarwanda, bigatuma umwana atamenya Icyongereza. Imibare si isomo rikomeye nk’uko bivugwa. Nanjye ni ryo nize. Ahubwo mbona impamvu abanyeshuri bayitsindwa ari uko ababyeyi badaha abana umwanya wo gusubiramo amasomo. Imibare isaba gukora imyitozo myinshi; si nk’andi masomo umwana ashobora gufatira ku kibaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gérard, yavuze ko ari ikibazo kuba abanyeshuri batsindwa Icyongereza n’Imibare, mu gihe Isi igenda irushaho gushingira ku ikoranabuhanga, kandi Imibare ikaba ari ingenzi mu buvumbuzi bwo mu ikoranabuhanga.
Ati “Turasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikirana uko abarimu bigisha, kugira ngo integanyanyigisho zirangirire igihe, haboneke umwanya wo gusubiriramo amasomo n’abana kugira ngo basobanukirwe n’ibyo batumvise neza.”
Mu Karere ka Karongi habarurwa ibigo by’amashuri 194 byigamo abanyeshuri ibihumbi 110.






Ibitekerezo 0