Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiranye n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Ibyo biganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Abaturage Ubuyobozi n’Ubushobozi yo mu 2021, by’umwihariko ku bibazo abadepite bagaragaje nyuma y’ingendo bakoreye mu baturage.

Depite Mukabalisa yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu kwegereza abaturage serivisi, hari zimwe zari zaramanuwe mu turere ariko nyuma zikongera gusubizwa ku rwego rw’Igihugu, bikadindiza imikorere y’inzego z’ibanze.

Ati “Baratubwiraga bati mutubwire ukuntu mu 2026 Akarere gakenera kugura ingwa kakabanza kujya ku rwego rw’Igihugu. Nimutubwire ukuntu Akarere kagira aho gakeneye gusimbuza itara ryashaje kakajya kubisaba ku rwego rw’Igihugu. Baratubajije bati nimutubwire ukuntu niba dukeneye kubaka ikiraro kugira ngo tubashe kubona imisumari cyangwa amabati yo gusana ishuri nabwo tukajya ku rwego rw’Igihugu’.”

Uyu mudepite yagaragaje ko ubwo buryo budindiza iterambere ry’uturere, kandi dusanzwe dufite abakozi bashoboye gukora igenamigambi no gucunga umutungo, mu gihe n’ubushobozi bwatwo mu bijyanye n’imari bwagiye bwiyongera.

Yavuze ko indi mbogamizi abayobozi bo mu turere bagaragaje ijyanye n’imicungire y’ubutaka bwa Leta, aho uturere tutemerewe gufata ibyemezo byo kubukoreraho imishinga tutabanje kunyura mu nzego zo ku rwego rw’Igihugu.

Nubwo yemera ko imicungire y’ubutaka bwa Leta ikwiye kugenzurwa ku rwego rw’Igihugu, yagaragaje ko inzira ndende bisaba kugira ngo uturere twemererwe kubukoreraho imishinga ibangamira iterambere.

Ati “Ubu Akarere ntigashobora kwiga umushinga ngo kawukorere ku butaka bwa Leta. Bisaba ko haba inzira ndende yo kwandikira Minisiteri, bikajya no mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere bakemeza ishingiro ry’umushinga. Ubwo niba ari isoko rishaka kubakwa cyangwa gare bizakorwa ryari?”

Minisitiri Habimana yasobanuye ko hari gukorwa isesengura rigamije kugaragaza serivisi zikwiye kwegerezwa abaturage n’izaguma ku rwego rw’Igihugu, hashingiwe ku miterere yazo n’uburyo zatangwa neza.

Yavuze ko zimwe muri serivisi zari zaregerejwe uturere zasubijwe ku rwego rw’Igihugu nyuma y’uko hagaragaye ibibazo mu micungire yazo, cyane cyane ibijyanye n’ubutaka bwa Leta.

Ati “Hari aho byagaragaye ko uburyo ubutaka bw’Igihugu buri gukoreshwa bikeneye guhabwa undi murongo. Amashyamba ya Leta wasangaga ari kuhagandera ubutaka bugakoreshwa mu buryo budakwiye. Icyo gihe byaganiriweho basanga ni ngombwa ko bisubira ku rwego rw’Igihugu tukamenya ubutaka bwacu aho buri n’icyo buri gukoreshwa.”

Minisitiri Habimana yasobanuye ko ibyo bitavuze ko serivisi zose z’ubutaka zasubijwe ku rwego rw’Igihugu, kuko izo abaturage bakenera buri munsi zakomeje gutangirwa mu nzego z’ibanze.

Yagaragaje ko ibyeguriwe urwego rw’Igihugu ahanini ari ibijyanye no gukura ubutaka mu mutungo wa Leta bukajya mu yandi maboko, ndetse n’ubutaka bugenewe imishinga minini.

Yashimangiye ko umutungo rusange ugomba gucungwa neza kugira ngo udakoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.

Depite Mukabalisa Germaine yanenze uburyo zimwe muri serivisi zari zaregerejwe uturere zasubijwe ku rwego rw’Igihugu