Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, cyasohotse ku wa 25 Ukwakira 2026. Abajijwe niba koko akundana na Lugumi, ntiyabyemeje cyangwa ngo abihakane, ahubwo ashimangira ko atigeze yemeza ayo makuru.
Ati “Ntabwo nigeze mbikwemerera. Ibyo bintu wabivuze uvuga ko n’amakuru ari abandi bantu bayakubwiye. Njyewe umuntu adafite ahantu ahuriye n’imyidagaduro mu muryango wanjye ntabwo njya nyimuzanamo. Nta n’igitekerezo njya ntanga.”
Alliah Cool yavuze ko amakuru y’ukuri ku muryango we ajya hanze aba yatangajwe n’abantu batari inyangamugayo, mu gihe andi aba ari ibinyoma.
Ati “N’iyo wumvise amakuru yabyo, aba ari amakuru yajyanywe n’abantu batari inyangamugayo, iyo ari yo [ukuri]. Yaba atari yo, bikaba ari bya bindi bisanzwe nyine by’ibinyoma. Urumva? Njyewe rwose, uku kuntu umbona naje n’aka gasakoshi kanjye, ni byo bintu ndibuvugeho.”
Amakuru y’urukundo rwa Alliah Cool na Lugumi yavuzwe cyane muri Mata 2026. Ku wa 22 Mata, havuzwe ko uyu munyemari yaba atagikundana na Mutesi Jolly, ahubwo asigaye akundana na Alliah Cool.
Byakurikiye kuba uyu mukinnyi wa filime yari umwe mu bantu batatu gusa Lugumi yakurikiraga kuri Instagram.
Nyuma y’icyumweru kimwe, Lugumi yongeye gutuma ayo makuru avugwa cyane ubwo yandikaga amagambo y’urukundo ku ifoto Alliah Cool yari yashyize kuri Instagram.
Yagize ati “Rukundo rwanjye”, maze arenzaho akamenyetso k’umutima.
Alliah Cool yari amaze hafi amezi atandatu ataragira icyo avuga kuri ayo makuru.
Saidi Lugumi yatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda mu 2025, ubwo havugwaga amakuru y’urukundo hagati ye na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.
Alliah Cool, usanzwe ari umubyeyi w’umwana umwe, azwi kandi mu bucuruzi bw’imyenda no mu bikorwa by’ubugiraneza akorera abatishoboye i Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavukiye.








Ibitekerezo 0