Ibi byatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi ibiri aka gakiriro kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, ikaba iya munani ihagaragaye kuva mu 2017.

Iyi nkongi yabaye ku wa 25 Ukwakira 2026, yibasiye igice gikorerwamo ububaji, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubukorikori, giherereye mu mbago za Koperative ADARWA.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko Koperative ADARWA ari yo yatanga amakuru arambuye ku byangijwe n’iyi nkongi, kuko ari yo ifite igice cyibasiwe n’umuriro.

Yavuze ko iperereza ku cyateye iyi nkongi rigikomeje, ariko hari impungenge ko ishobora kuba yaratewe n’ibishirira by’itabi.

Ati “Iyo umuriro waje nijoro biba bigoye. Baba bakirimo gushakisha ngo barebe icyaba cyabiteye, ariko akenshi iyo byagenze kuriya, hakunze kuvugwa abantu bahanywera itabi. Tuba twongera kubibuza abantu kuko haba hatwikwa n’igishirira cy’itabi kandi baba bagomba kubyitondera no kubyubahiriza kugira ngo dukomeze kwirinda inkongi.”

Ntirenganya yasobanuye ko itabi ari kimwe mu bikekwa ko bishobora kuba byaragize uruhare mu gutuma Agakiriro ka Gisozi kongera kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Yongeyeho ko nyuma y’iyi nkongi, hafashwe ingamba z’igihe gito zigamije gukumira izindi, zirimo gusaba abakorera muri aka gakiriro gutunganya aho bakorera, kwirinda ubucucike no gutandukanya ibikoresho n’ibicuruzwa bishobora gukongeza umuriro.

Ati “Twabasabye ko ibijyanye n’imbaho n’imashini zizitunganya babivangura n’ibirimo peteroli nk’amarangi, kuko usanga hari ahatashoboraga kugerwaho n’inkongi, ariko ibyo bateretse hafi bikongera umuriro kuko byegeranye. Ikindi ni ukugerageza gusiga akanya hagati y’ibyo bacuruza aho kugerageza gukorera mu kanya kose babonye kuko uko biba byegeranye ni na ko bimwe bifatisha ibindi mu gihe cy’inkongi kandi n’ubutabazi bwaza ntibukorwe mu buryo bworoshye.”

Ntirenganya yavuze ko gahunda yo kwimura Agakiriro ka Gisozi yatangiye gutekerezwaho mu 2025, hagamijwe kukubaka ahantu hisanzuye, ibikorwa bitandukanye bikajya bikorerwa mu bice byabigenewe kugira ngo hagabanywe ibyago by’inkongi z’umuriro.

Ati “Dutekereza ko twakubaka ahantu hisanzuye kandi hitaruye kugira ngo ibikorerwamo bigende bitandukanywa bitewe n’uko bimeze. Nka kwa kundi ubona imbaho zisaturwa, ziba zikeneye imashini zitwara umuriro mwinshi, zigatandukanywa n’ahakorerwa ibizikorwamo.”

Yemeje ko ikibanza kizimurirwamo aka gakiriro cyamaze kuboneka i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ariko ko hari inyubako zisanzwe zikoreshwa zizaguma aho ziri.

Yakomeje ati “Ikibanza Agakiriro ka Gisozi kazimurirwamo cyamaze kuboneka. Hariya kari kari hari inzu zizahasigara, n’ubundi ntabwo zose zizagenda kuko nka ADARWA ihujuje indi nzu. Ikibanza cyabonetse i Bumbogo muri Gasabo.”

Ntirenganya yasobanuye ko gahunda yo kwimura aka gakiriro ikiganirwaho, ku buryo igihe nyirizina kazimurirwaho kitaramenyekana.

Gusa, yagaragaje ko igihe kazaba kamaze kwimurwa, aho gasanzwe gakorera hazajya hacururizwa ibikoresho n’ibicuruzwa, aho kubihakoreramo nk’uko bikorwa ubu.

Ku bijyanye no kongera gufungura Agakiriro ka Gisozi nyuma y’inkongi, yavuze ko abahakorera basabwe kubanza gutandukanya ibikorwa n’ibikoresho bishobora guteza inkongi, kugira ngo bashobore gusubukura imirimo mu gihe gito, bishobotse no mu minsi ibiri.

Ku kibazo cy’abacuruzi n’abanyabukorikori bakorera muri aka gakiriro bagorwa no kubona ubwishingizi kubera inkongi z’umuriro zikunze kukibasira, Ntirenganya yavuze ko ibisobanuro birambuye byatangwa na sosiyete z’ubwishingizi cyangwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ibi bituma bamwe mu bahakorera bagira ibyago byo guhomba burundu mu gihe inkongi y’umuriro yangije ibikorwa byabo, kuko baba badafite ubwishingizi bwabafasha kwishyura ibyangiritse.

Agakiriro ka Gisozi gakunze kwibasirwa n'inkongi z'umuriro