Ni ibihembo biteganyijwe gutangirwa muri Crypto.com Arena iherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa 7 Gashyantare 2027. Bizaba bitanzwe ku nshuro ya 69.
Mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ hari hategerejwemo Ariel Wayz, Nel Ngabo na YewëeH, babikesha indirimbo zabo zitandukanye. YewëeH kandi yari yitezwe no mu kindi cyiciro cya ‘Best Global Music Album’.
Meddy we, iyo aza guhirwa, yari guhatana mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’, abikesha indirimbo ‘Gusa’ yakoranye na Eddy Kenzo mu 2019, ikaza gusohoka mu 2026.
Kuri uyu wa 16 Ugushyingo, Recording Academy itegura ibi bihembo yashyize hanze urutonde rw’abahanzi bemerewe guhatana, bigaragaza ko nta Munyarwanda urimo.
Mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ hatoranyijwemo indirimbo ‘Gratitude’ ya Asake wo muri Nigeria na ‘Aye Kan (Are You Coming Back?)’ ya Angélique Kidjo wo muri Bénin na Ayra Starr wo muri Nigeria.
Harimo kandi ‘No Tradition, No Africa’ ya King Ayisoba na Rocky Dawuni bo muri Ghana, ‘Big Daddy’ ya Tems wo muri Nigeria, ndetse na ‘Jogodo’ ya Wizkid na Asake, na bo bakomoka muri Nigeria.
Icyiciro cya ‘Best Global Music Album’ cyashoboraga kuzamo YewëeH, cyemerewe guhatanirwamo n’abahanzi barimo Anitta, Davido, Angélique Kidjo, Ayra Starr na Tems.
Mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’, Meddy na Eddy Kenzo bashoboraga kuzamo, ariko abahatanye ni Devan Ekambaram na Susha; KerreKe, Mireya na Alex E. Chávez; Angélique Kidjo, Pharrell Williams na Quavo; Rosalía na Dougie F; ndetse na Shakira na Burna Boy.
Umuhanzikazi w’Umwongereza Raye ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2027, aho ahatanye mu byiciro 11. Akurikiwe na Rosalía uri mu byiciro icyenda.
Ella Langley, Miranda Lambert, Olivia Rodrigo na Phoebe Bridgers bahatanye mu byiciro birindwi, mu gihe Bruno Mars, Leon Thomas na Olivia Dean bo bahatanye mu byiciro bitandatu.
Urutonde rw’ibyiciro by’ingenzi n’abahanzi babihataniye
Record of the Year
- “Man I Need” – Olivia Dean
- “Choosin’ Texas” – Ella Langley
- “I Just Might” – Bruno Mars
- “Where Is My Husband!” – Raye
- “The Cure” – Olivia Rodrigo
- “Berghain” – Rosalía, Björk na Yves Tumor
- “The Fate of Ophelia” – Taylor Swift
- “Dracula” – Tame Impala na Jennie
Album of the Year
- “Lost Weekend” – Phoebe Bridgers
- “The Art of Loving” – Olivia Dean
- “Dandelion” – Ella Langley
- “The Romantic” – Bruno Mars
- “This Music May Contain Hope.” – Raye
- “You Seem Pretty Sad for a Girl So in Love” – Olivia Rodrigo
- “Lux (Complete Works)” – Rosalía
- “The Life of a Showgirl” – Taylor Swift
Song of the Year
- “Berghain” – Rosalía, Björk na Yves Tumor
- “Choosin’ Texas” – Ella Langley
- “The Cure” – Olivia Rodrigo
- “Hate That I Made You Love Me” – Ariana Grande
- “I Knew It, I Knew You (from Toy Story 5)” – Taylor Swift
- “Man I Need” – Olivia Dean
- “Risk It All” – Bruno Mars
- “Where Is My Husband!” – Raye
Best New Artist
- Angine de Poitrine
- Geese
- Ella Langley
- Slayyyter
- Sienna Spiro
- Don Toliver
- Remi Wolf
- The Womack Sisters
Producer Of The Year, Non-Classical
- Tony Berg
- Dernst “D’Mile” Emile II
- Noah Goldstein
- Miranda Lambert
- Mike Sabath
Songwriter Of The Year, Non-Classical
- Amy Allen
- Edgar Barrera
- Raye
- Joybeth Taylor
- Theron Thomas
Best Pop Solo Performance
- “Man I Need” – Olivia Dean
- “Risk It All” – Bruno Mars
- “Where Is My Husband!” – Raye
- “The Cure” – Olivia Rodrigo
- “Sauvignon Blanc” – Rosalía
Best Pop Duo/Group Performance
- “Runway” – Lady Gaga na Doechii
- “Bring Your Love” – Madonna na Sabrina Carpenter
- “Click Clack Symphony.” – Raye na Hans Zimmer
- “The Life of a Showgirl” – Taylor Swift na Sabrina Carpenter
- “Dracula” – Tame Impala na Jennie
Best Asian Pop Music Performance
- “Sunset Kiss” – Babymetal na Polyphia
- “Unang Kilig” – Bini
- “Bang Bang” – Ive
- “404 (New Era)” – KiiiKiii
- “Yes” – Lisa
- “Visa” – SB19
Best Pop Vocal Album
- “The Art of Loving” – Olivia Dean
- “Petal” – Ariana Grande
- “The Romantic” – Bruno Mars
- “This Music May Contain Hope.” – Raye
- “You Seem Pretty Sad for a Girl So in Love” – Olivia Rodrigo
Best Dance/Electronic Recording
- “Lights Burn Dimmer” – Fred again.. na Jamie T
- “I Feel So Free” – Madonna
- “Crank” – Slayyyter
- “My Old Ways” – Tame Impala
- “Melatonin” – Tinashe
- “Music” – Underscores
Best Dance Pop Recording
- “Blue Moon” – Zara Larsson
- “Danceteria” – Madonna
- “Life Boat” – Raye
- “Dance…” – Slayyyter
- “Too Easy” – Tinashe
Best Dance/Electronic Album
- “Confessions II” – Madonna
- “Sexistential” – Robyn
- “SOMA” – Skrillex
- “Wor$t Girl in America” – Slayyyter
- “Deadbeat” – Tame Impala
Best R&B Solo Performance
- “Morning Dew (Donk)” – Beyoncé
- “Out the Window” – Kehlani
- “Let Me” – Victoria Monét
- “Pressha” – Jill Scott
- “What You Need” – Tems
Best R&B Collaboration or Duo/Group Performance
- “Fallin’” – Chris Brown na Leon Thomas
- “47th Street” – Lalah Hathaway na J. Ivy
- “Sweet Nuthins” – Kehlani na Leon Thomas
- “Mess” – PJ Morton na Keyon Harrold
- “To B Honest” – Jill Scott na JID
Best Traditional R&B Performance
- “I Found Myself” – Durand Bernarr
- “Can’t Let Go” – Lalah Hathaway
- “Beautiful People” – Jill Scott
- “My Muse” – Leon Thomas
- “If I Let You” – The Womack Sisters
Best Progressive R&B Album
- “Bernarr.” – Durand Bernarr
- “Waves” – Moonchild
- “The Last Balloon” – Tank and the Bangas
- “Pholks” – Leon Thomas
- “Distracted” – Thundercat
Best R&B Album
- “Brown (The Chocolate Edition)” – Chris Brown
- “When the City Sleeps” – Alex Isley
- “Kehlani” – Kehlani
- “Saturday Night” – PJ Morton
- “To Whom This May Concern” – Jill Scott
Best Rap Performance
- “Good Flirts” – Baby Keem na Kendrick Lamar na Momo Boyd
- “ErrTime” – Cardi B
- “Run It Back!!” – De La Soul na Nas
- “Let ‘Em Know” – T.I.
- “Body” – Don Toliver
Best Melodic Rap Performance
- “This Woman” – Busta Rhymes na J Dilla, hamwe na D’Angelo
- “Safe” – Cardi B na Kehlani
- “Girl, Get Up” – Doechii na SZA
- “E85” – Don Toliver
- “Watching Us” – Wale na Leon Thomas
Best Rap Album
- “Dillagence II” – Busta Rhymes na J Dilla
- “Am I the Drama?” – Cardi B
- “God Gotta Afro & Gold Hoops” – Rapsody
- “Octane” – Don Toliver
- “Everything Is a Lot” – Wale
- “Bully – Deluxe” – Kanye West (Ye)
Best Spoken Word Poetry Album
- “Black Shaman Strikes Back” – Marc Marcel
- “The Color of Rain” – Aja Monet
- “A Hero and a Villain” – Mad Skillz
- “How Love Grows” – Jwalt na ClayDough
- “Leap Life” – Saul Williams








Ibitekerezo 0