Igitaramo cy’umuhanzi Mico Prosper yamurikagamo umuzingo we(album) yise “Umutaka”, cyagaragaje imitegurire iri ku rwego rushimishije ariko kiza kurangira nabi kuko umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Tanzania Diamond wari utegerejwe na benshi atahageze ntihagire n’usobanurira abafana icyabiteye. Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013, kibera i Gikondo […]