Uwizihiwe Charles, umuhanzi mushya w’indirimbo gakondo
{Uwizihiwe Charles w’imyaka 27, ni umuhanzi ukinjira mu muziki akaba yavuze ko agiye gukora injyana gakondo nyarwanda.} Uwizihiwe kuri ubu ubarizwa mu Bubiligi, yari asanzwe akora muzika ariko mu matorero no gufasha abandi bahanzi. Mu hantu yakoreye ubuhanzi, harimo Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Inganzo Ngari ndetse akanafasha abandi bahanzi ku giti cyabo nka Kayirebwa, Muyango, Fofo […]