Kamerhe yabivuze ku wa 20 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abayobozi n’abayoboke ba UNC i Kinshasa, asaba ko hasuzumwa imikorere y’ingabo n’uburyo amafaranga amaze gukoreshwa muri iyi ntambara yatanze umusaruro.

Yavuze ko bidakwiye gukomeza gukoresha uburyo bumwe kuva intambara yatangira kugeza ubu, hatabanje kurebwa niba hari icyo bwagezeho.

Ati “Ntabwo wakomeza gukoresha uburyo bumwe kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo. Hari igihe uba ugomba kugerageza ubundi buryo. Hari igihe uhagarara ugasuzuma uko ibintu byifashe.”

Kamerhe yavuze ko igihe kigeze ngo Perezida Tshisekedi abaze abasirikare n’abayobozi bagiye bahabwa inshingano zo kuyobora urugamba icyo amafaranga menshi amaze gutangwa yakoreshejwe.

Ati “Amafaranga menshi yarakoreshejwe. Hari igihe Perezida agomba kubwira abajenerali, abayobozi b’ibikorwa bya gisirikare, ba Minisitiri batandukanye bagiye bayobora Minisiteri y’Ingabo ndetse n’abagaba bakuru ba FARDC ati ‘Banyakubahwa, kuva iyi ntambara yatangira, nta cyo nabimye. Ubu rero, reka turebe umusaruro. Aya mafaranga yose abarirwa muri miliyari yakoreshejwe iki? Nimumbwire umujyi n’umwe mwigaruriye.’”

Kamerhe yagaragaje ko iki kibazo cyafashe Tshisekedi kureba aho intege nke ziri n’uwabigizemo uruhare, byaba ngombwa bamwe bagafatirwa ibihano.

Yanenze kandi kuba bamwe mu bayobozi b’ingabo bakomeje gukorera i Kinshasa kandi bari bakwiye kuba hafi y’abasirikare bari ku rugamba, avuga ko n’abo bakwiye kubazwa umusaruro w’ibikorwa bayobora.

Kamerhe yashimangiye ko intego ikwiye kuba iyo gushaka uburyo bushya bwatuma intambara irangira, amahoro akagaruka mu Burasirazuba bwa RDC aho abaturage bamaze igihe bagirwaho ingaruka n’imirwano.

Vital Kamerhe abona ko Tshisekedi akwiye kwikebuka, akareba niba amafaranga yarunze mu ntambara yaratanze umusaruro