Amakuru avuga ko ku wa 17 Nzeri 2026, itsinda ry’abacanshuro bakorera Erik Prince ryaguye mu gico muri Kivu y’Amajyepfo, mu gitero cyasize abantu nibura 20 bishwe cyangwa bakomeretse.
Mu bapfuye harimo nibura Abanye-Congo barindwi ndetse na Justin Conaglen wahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe wa Nouvelle-Zélande. Mu bakomeretse harimo Tim Kennedy wahoze mu ngabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizwi nka Green Berets ndetse akaba yaranabaye umukinnyi w’imikino njyarugamba.
Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko Kennedy yarashwe amasasu atatu mu kuguru, aza kuvanwa muri RDC ajyanwa kuvurizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
The New York Times na yo ivuga ko Kennedy yarashwe inshuro nyinshi mu mirwano yabereye mu misozi ya Minembwe, mu gihe Conaglen we yahise ahasiga ubuzima.
Nyuma y’iyo mirwano, ababashinzwe bashatse uburyo bwo guhungisha abakomeretse no kuvana imirambo muri ako gace; Kennedy yabanje kujyanwa i Burundi, akomereza muri Afurika y’Epfo mbere yo kujyanwa muri Amerika.
Icyo gitero ariko ntabwo ari cyo cyonyine cyari kimaze guhitana abacanshuro bakorera Prince.
Mu ntangiriro za Nzeri 2026, indi mirwano yari imaze guhitana abacanshuro benshi b’Abanya-Colombia, mbere y’uko irindi tsinda ririmo Kennedy rigwa mu gico ku wa 17 Nzeri.
Ibyo bivuze ko mu gihe gito, itsinda rya Prince ryatakarije abacanshuro benshi mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, mu ntambara ririmo ku ruhande rw’ingabo za RDC.
Tim Kennedy yageze ate mu ntambara ya RDC?
Tim Kennedy si izina risanzwe mu rwego rwa gisirikare muri Amerika.
Yahoze ari umwe mu bagize Green Berets, ingabo zidasanzwe za Amerika, nyuma aza no kumenyekana mu mikino ya Mixed Martial Arts, aho yakinnye muri UFC mbere yo guhagarika gukina mu 2017.
Muri Nzeri 2026, yari ari muri RDC nk’umwe mu bantu bakorera Erik Prince.
Prince ni Umunyamerika washinze Blackwater, ikigo cyamenyekanye cyane mu ntambara za Amerika muri Iraq na Afghanistan. Izina rya Blackwater ryaje kuvugwa cyane nyuma y’uko abakozi bayo barashe abasivili muri Baghdad mu 2007.
Mu myaka yakurikiyeho, Prince yakomeje kwagura ibikorwa bye mu bihugu birimo ibirimo intambara n’umutekano muke, cyane cyane muri Afurika.
Muri RDC, ibikorwa bye ubu bikorwa ahanini binyuze mu kigo cyitwa Vectus Global.

Amasezerano ya Prince na Kinshasa
Uruhare rwa Erik Prince muri RDC ntabwo rwatangiranye n’igitero cyo muri Nzeri.
Raporo y’Impuguke za Loni ku mutekano wa RDC yemeza ko mu Ukuboza 2024, Guverinoma ya RDC yagiranye na Prince amasezerano y’imyaka itanu.
Iyi raporo igaragaza ko gahunda yari ikubiyemo ibikorwa byo kurinda Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri, hakoreshejwe abantu bari gutozwa bakoherezwa ku rugamba, hamwe n’ibikoresho byo mu kirere birimo drones zishobora kugaba ibitero.
Harimo kandi gahunda yo gukoresha urwego rwari kugenzura imisoro y’amabuye y’agaciro mu gufasha kubona amafaranga yo gushyigikira ibyo bikorwa bya gisirikare.
Ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni amagana z’amadolari mu gihe cy’imyaka itanu, nubwo umubare w’amafaranga Prince amaze guhabwa utazwi.
Icyari cyatangiye kigaragazwa nk’ubufasha mu kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, kugenzura ubucuruzi bwayo no kongera imisoro RDC ibona, cyaje no kugera ku rugamba.
Prince yatanze drones n’abacanshuro bafasha ingabo za Congo mu ntambara.
Abacanshuro be bamaze igihe bafite ibirindiro i Kalemie, ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika. Muri bo harimo abatwara drones bakomoka muri Colombia no muri Ukraine, bagiye bifashishwa mu bikorwa bya gisirikare.
Reuters ivuga ko uruhare rwabo rwaje kwiyongera mu ntangiriro za 2026, ubwo abantu ba Prince boherezwaga i Uvira. Umubare nyawo w’abacanshuro Prince afite muri RDC ntabwo watangajwe.
Urupfu rwo muri Minembwe rwerekanye iki?
Ibyabereye muri Kivu y’Amajyepfo muri Nzeri byerekanye ko nubwo abo bacanshuro bamwe bafite amateka akomeye mu ngabo zidasanzwe zo mu bihugu bikomeye, ntabwo ibyo bibarinda gutsindirwa ku rugamba rwo muri RDC.
Ku wa 17 Nzeri, itsinda ryarimo Kennedy ryari mu rugendo ubwo ryagwaga mu gico.
The New York Times yo ivuga ko amakuru arambuye y’uko igitero cyagenze atarasobanuka neza. Umuntu uri hafi ya Prince wayibwiye ibyacyo yavuze ko cyabaye urugamba rukomeye kandi rurerure, rukaba rwararushijeho gukomera kubera kubura ubufasha buhagije bw’ingabo za Congo.
Mu ntangiriro za 2025, ubwo M23 yafataga Goma, hafi 300 b’abacanshuro b’abanyamahanga, benshi muri bo Roumanie, bakoreraga Guverinoma ya RDC bahagaritse imirwano, bava kuva muri Congo banyuze mu Rwanda.
Nyuma y’uko abo bacanshuro b’Abanyaburayi bavuye ku rugamba, amakuru agaragaza ko RDC yakomeje kwishingikiriza ku banyamahanga.
Ikoreshwa ry’abacanshuro muri RDC ni kimwe mu bibazo u Rwanda rumaze igihe rugaragaza mu gusobanura impamvu ruvuga ko umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kurushaho kuzamba.
Ruvuga ko ingabo za RDC zitarwana zonyine, ahubwo zikorana n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga kandi ko bikomeje gushyira umutekano warwo mu kaga.
Erik Prince n’amateka y’ibikorwa bitavuzweho rumwe
Blackwater, ikigo yashinze, yamenyekanye cyane nyuma y’iraswa ry’abasivili muri Nisour Square muri Baghdad mu 2007. Abakozi bamwe bacyo baje guhamwa n’ibyaha; nyuma Perezida Donald Trump aza kubaha imbabazi mu 2020.
Ibikorwa bya Prince muri Afurika byagiye bihura n’ibibazo. Mu 2019, abacanshuro be bari muri Libya bahunze nyuma y’uko gahunda bari barimo igize ibibazo; muri Somalia, impuguke za Loni zigeze kumushinja uruhare mu bikorwa byarenze ku bihano byari byarafatiwe iki gihugu.
Mu kiganiro Prince cyo mu 2024, yanavuze amagambo yateje impaka ku buryo Amerika ikwiye kongera kugira uruhare rukomeye mu bihugu bya Afurika yavuze ko bidashoboye kwiyobora.
The New York Times ivuga ko ubwo yabazwaga niba ibyo ashaka bishobora gufatwa nk’uburyo bushya bw’ubukoloni, yasubije abyemera.
Zobel Behalal wakoze ubushakashatsi ku bacanshuro muri RDC, yatangaje ko kwitabaza Prince ari ikimenyetso cy’intege nke z’ingabo z’iki gihugu, kandi ko amaherezo abaturage ari bo bishyura ikiguzi cy’iyi ntambara.







Ibitekerezo 0