Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho abaturage 133 batanze ikirego, bavuga ko ubutaka uru ruganda rugiye kubakwamo ari umurage bahawe n’abakurambere babo kandi ko basanzwe babukoreraho ubuhinzi n’ubworozi.

Umucamanza Jane Onyango yategetse ko hatagira igikorwa kuri ubu butaka kugeza tariki ya 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko ruzatanga undi mwanzuro.

Dangote Group yatangaje ko icyemezo cy’urukiko kitazahagarika umuhango wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga, ariko ko gishobora gukoma mu nkokora ibindi bikorwa.

Iki kigo cyagize kiti "Urukiko ntirwahagaritse umuhango wo gutangiza imirimo yo kubaka uru ruganda. Icyakora, ibikorwa bimwe bishobora kugirwaho ingaruka kubera ko impande zombi zisabwa kutagira icyo zikora kugeza igihe urubanza ruzabera ku wa 14 Ukwakira 2026.”

Biteganyijwe ko uruganda rwa Lamu nirwuzura, ruzajya rutunganya utugunguru ibihumbi 700 tw’ibikomoka kuri peteroli ku munsi. Ni umushinga wateganyirijwe hagati ya miliyari 15 na 16 z’Amadolari ya Amerika.

Dangote Group iteganya ko imirimo yo kubaka uru ruganda izarangira mu 2030, kandi ko ruzafasha Kenya n’ibindi bihugu byo mu karere kuziba icyuho cy’ibikomoka kuri peteroli.

Umushoramari Aliko Dangote yemeranyije na Leta ya Kenya kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli muri Kenya
Umushoramari Aliko Dangote yemeranyije na Leta ya Kenya kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli muri Kenya