Inyandiko ya Banki Nkuru ya RDC (BCC) yabonywe n’ikinyamakuru Africa Intelligence, igaragaza ko uru ruzinduko rwatwaye miliyoni 1,78 y’Amadolari (miliyari 2,6 Frw) kugira ngo agire umutekano usesuye.
Tanganyika ni intara igize igice cya Grand-Katanga, kimwe n’izindi eshatu zirimo Haut-Katanga, Lualaba na Haut-Lomami. Hafatwa nk’ikigega cy’amabuye y’agaciro muri RDC.
Lualaba na Haut-Katanga by’umwihariko, bikungahaye ku mabuye ya cuivre na cobalt, mu gihe Tanganyika ifite amabuye arimo lithium n’andi akomeje gukurura abashoramari.
Ariko uko ubu butunzi bwiyongera ni ko hanakomeza kuvugwa ikibazo cy’uko abaturage bo muri iki gice bababazwa n’uko batabonamo inyungu ikwiye, bagashinja abo mu butegetsi kuyikubira.
Aha ni ho hakomoka ikirego imiryango itari iya Leta yatanze mu Bubiligi muri Nyakanga 2025, aho ishinja abo mu muryango wa Tshisekedi kubasahura umutungo kamere kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi.
Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwakiriye iki kirego, tariki ya 14 Ukwakira 2026 busaka urugo rwa Tshisekedi n’iz’abo mu muryango we ziherereye i Bruxelles, Flandre na Wallonie, bubifashijwemo n'abashinzwe umutekano.
Ikindi kibazo gikomeye ni uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bufata abanyapolitiki bakomeye bafitanye isano ikomeye na Grand Katanga.
Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, yari mu buhungiro mu gihe Tshisekedi yasuraga Tanganyika, aho yari amaze igihe kinini acunaguzwa, umuryango we uburabuzwa, umutungo wabo uvogerwa n’abashinzwe umutekano.
Moïse Katumbi wayoboye Katanga ikiri intara imwe na we amaze igihe yibasirwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma y’aho yanze kujya mu ihuriro Union Sacrée ribushyigikiye, ibituma bamwe mu baturage barushaho kurakara.
Ibyo byose byatumye urugendo rwa Tshisekedi muri Tanganyika rufatwa nk'urudasanzwe, kuko atari yizeye ko azahagirira umutekano usesuye. Ni yo mpamvu mu byo yashyizemo imbaraga ubwo yahasuraga ari umutekano.








Ibitekerezo 0