Uyu musore ukomoka muri Segiteri ya Kiri, mu Karere ka Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera mu Burundi, yafashwe ku wa 26 Ukwakira 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe n’abarinzi bakorera mu gishanga cy’Akanyaru, ubwo bari mu kazi kabo ko kurinda imyaka y’abanyamuryango ba Koperative COAMANYA.
Yagize ati “Ni byo, yafashwe akekwaho kwiba ibigori, ashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.”
Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ntyazo, mu gihe hakomeje iperereza ku byaha akekwaho.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize hari Abarundi bagiye bagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda, bakurikiranyweho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe muri bo bagiye bavuga ko binjiye mu Rwanda bahunze inzara iri mu gihugu cyabo, ndetse hari n’abasabye gufungirwa mu Rwanda aho gusubizwa mu Burundi.





Ibitekerezo 0