Ibi byabereye mu bukwe bwa Charlene Ruto na Isaya Yunge, bwabereye muri Tanzania, bukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakomeye.
Nk’uko ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya cyabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, Charlene yagaragaye atishimiye uburyo abashinzwe umutekano wa se bashyizeho amabwiriza akomeye, yabuzaga zimwe mu nshuti ze kumugenda iruhande.
Mu mashusho yafashwe muri ibyo birori, Charlene yagaragaye akoresha ibimenyetso by’amaboko asaba abashinzwe umutekano kureka inshuti ze zikamuherekeza, ariko ntibahita babyemera.
Byabaye ngombwa ko Perezida William Ruto agira icyo abivugaho, agerageza guhosha icyo kibazo, mu gihe abashinzwe umutekano bari bakomeje gutsimbarara ku mabwiriza yabo.
Mu gihe Charlene yakomezaga gusaba ko inshuti ze zemererwa kumuherekeza, Perezida Ruto yagaragaye amubwira ati "Eeeeh wewe", amagambo yumvikanisha ko yamusabaga gutuza.
Charlene we ntiyahwemye kugaragaza ko atishimiye uko ibintu biri kugenda, abwira se ati "abashinzwe umutekano wawe birakabije, barakabije cyane.”
Ibi byabaye mu gihe Charlene yashakaga kwishimana n’inshuti ze ku munsi w’ubukwe bwe, ariko amabwiriza y’abashinzwe umutekano wa Perezida Ruto akabangamira uko yifuzaga ko ibyo birori bigenda.
Nubwo habayeho uko kutumvikana, ubukwe bwa Charlene Ruto na Isaya Yunge bwabaye mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye bafite amazina akomeye muri politiki yo mu karere.
Mu banyacyubahiro bitabiriye ubu bukwe harimo Madamu Jeannette Kagame, na Ida Odinga, umugore wa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya.
Hari kandi abaminisitiri n’abayobozi b’intara zitandukanye zo muri Kenya, bari baje kwifatanya n’umuryango wa Perezida Ruto muri ibyo birori.





Ibitekerezo 0