Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjijwe ku mugaragaro mu Ngabo za Uganda, nyuma y’amezi abiri arangije amasomo ya gisirikare mu ishuri rikomeye rya Royal Military Academy Sandhurst, mu Bwongereza.

Ruhamya ari mu basirikare barangije amasomo abagira ba Ofisiye bato mu muhango wabaye ku wa 20 Ukwakira 2026, wahurije hamwe abasirikare barangije amahugurwa mu byiciro bitandukanye.

Ikigo cya Leta ya Uganda gishinzwe itumanaho mu nzego z'ubutegetsi n'umutekano, GCIC, cyatangaje ko uyu muhango ari intambwe ikomeye ku basirikare bari bamaze igihe mu mahugurwa, kuko wabahesheje uburenganzira bwo gutangira imirimo yabo nk'aba Ofisiye mu Ngabo za Uganda.

Cyasobanuye ko aba basirikare, barimo abari basanzwe bafite impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye, barangije imyitozo n'amahugurwa bibategurira kuba abayobozi mu gisirikare.

Ubuyobozi bw'Ingabo za Uganda bwibukije aba basirikare bashya ko bagomba gushyira imbere ubuzima bwiza, ikinyabupfura, gukunda igihugu no kugira ubushobozi buhagije mu mirimo ya gisirikare.

Kwinjizwa mu Ngabo za Uganda kwa Ruhamya bibaye nyuma y'uko ku wa 5 Kanama 2026 arangije amasomo ya gisirikare muri Royal Military Academy Sandhurst, rimwe mu mashuri akomeye ku Isi mu gutegura abayobozi b'ingabo.

Icyo gihe yarangije amasomo ari kumwe na Bakira Ruyondo, na we ukomoka muri Uganda. Bari mu basirikare bahawe amahugurwa yibanze ku buyobozi, imikorere ya gisirikare n'uburyo bwo kuyobora abandi basirikare.

Gen Muhoozi Kainerugaba yaragaragaje ibyishimo atewe n'intambwe umuhungu we yateye, asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye ari mu mahugurwa.

Kwinjizwa mu gisirikare kwa Ruhamya gushimangira amateka y'umuryango wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu Ngabo za Uganda, kuko ari igisekuru cya gatatu cy'uyu muryango kigiye kugira uruhare mu gisirikare cy'igihugu.

Sekuru, Perezida Museveni, yayoboye abarwanyi ba National Resistance Army (NRA) mu ntambara yabaye hagati ya 1981 na 1986, yarangiye afashe ubutegetsi.

Se, Gen Muhoozi Kainerugaba, ni we uyoboye Ingabo za Uganda muri iki gihe, mu gihe Ruhamya na we atangiye urugendo rwe mu gisirikare nk'umwe mu ba Ofisiye bashya ba UPDF.

Umuhungu wa Gen Muhoozi (uri ibumoso) yinjijwe mu Ngabo za Uganda bidasubirwaho

Ruhamya ari mu basirikare barangije amasomo abagira ba Ofisiye bato