Iri saka ryakozwe tariki ya 14 Ukwakira 2026, i Bruxelles no mu bice bitandukanye bya Flandre na Wallonie, ahafitanye isano na Perezida Félix Tshisekedi n’abo mu muryango we.
Ku wa 15 Ukwakira, binyuze ku banyamategeko be, Denise Nyakeru yavuze ko yatunguwe n’iki gikorwa, anahakana “yivuye inyuma ibirego bimureba ndetse n’ibireba abandi bo mu muryango.”
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko azakorana mu buryo bwuzuye n’inzego z’ubutabera z’u Bubiligi mu gihe iperereza rikomeje.
Iperereza rifitanye isano n’ibirego by’iyezandoke, ryatangijwe nyuma y’ikirego cyatanzwe muri Nyakanga 2025 n’abanyamategeko Bernard na Brieuc Maingain, mu izina ry’imiryango itari iya Leta yo muri Katanga n’abahoze ari abayobozi bane ba sosiyete Gécamines.
Abantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi ni bo bavugwa muri iki kirego. Barimo umugore we, muramu we, abahungu be, abavandimwe be n’abishywa.
Abatanze ikirego bavuga ko aba bantu bagize uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu ntara ya Lualaba na Haut-Katanga.
Bavuga kandi ko ibi bikorwa bishobora kuba byaragize uruhare mu kunyereza umutungo w’amabuye y’agaciro wo muri ibyo bice biri ahahoze ari Katanga.
Mu cyemezo bikekwa ko gifitanye isano n’iri perereza, ibiro bya Perezida wa RDC byabujije abakozi babyo kuvugana n’abakozi bo muri Ambasade y’u Bubiligi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ibi biro byasobanuye ko igize bizaba ngombwa, itumanaho hagati y’ibihugu byombi rizajya rinyura muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.






Ibitekerezo 0