Ni ubwa mbere Angeline Ndayubaha agize icyo avuga kuri aya makuru yakwirakwiye mu Burundi kuva ku wa 12 Ukwakira 2026, akaza no guhuzwa n’impinduka zakozwe mu buyobozi bw’ikibuga cy’indege n’abakozi bashinzwe protocole mu biro bye.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Angeline yavuze ko atigeze amenya iby’icyo gisokozo kugeza ubwo inkuru yacyo yakwirakwiraga.
Ati “Icyo gisokozo bavuga ntacyo nzi, murabona ko n’agasakoshi kanjye nakageranye hano, nta n’umwe wagakozemo ngo arebe ibirimo.”
Yavuze ko na we yamenye iby’icyo gisokozo nk’abandi bantu bose bumvise amakuru yacyo, anashimira abanyamakuru kuba bamubajije kugira ngo abone umwanya wo kugira icyo abivugaho.
Ati “Ni yo mpamvu nshima abanyamakuru kuko mubaza ibyo muzi nk’abarimu kugira ngo ibintu bishyirweho umucyo ku bantu baba batazi amakuru y’imvaho, rero icyo gisokozo nakibonye nk’uko namwe mwabibonye.”
Angeline yanenze abantu bakwirakwiza amakuru atari yo, avuga ko hari abimakaje umuco wo kubeshya bagamije inyungu zabo.
Ati “Murabizi ko hari abantu batunzwe no gukwiza ikinyoma. Baracyari muri ya migani ya kera yo kuvuga ngo utabeshye ntahahira umwana. Iyo ni imigani y’igipagani.”
Yakomeje asobanura ko kuba igisokozo cyaragaragaye ku kibuga cy’indege bidasobanuye ko cyari icye cyangwa icy’umuntu wari mu bo bari kumwe, kuko icyo kibuga kinyuraho abagenzi benshi.
Ati “Hariya hanyura abagenzi benshi, nta wavuga ngo abanyuze hariya ni abari kumwe n’umugore w’umukuru w’igihugu.”
Yongeyeho ko azi neza imikorere y’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura, kuko yahakoreye imyaka irenga 12.
Ati “Aha hantu nahakoreye imyaka irenga 12, ku kibuga cy’indege turaziranye si ibintu umuntu yavuga ngo bifite ishingiro.”
Byari byavuzwe ko igisokozo cye cyateje impagarara
Aya makuru yavugaga ko ku wa 12 Ukwakira 2026, ubwo Angeline Ndayubaha yari agiye gufata indege yerekeza i Dakar muri Sénégal, abashinzwe protocole ye banyujije imizigo mu cyuma gisuzuma imizigo y’abagenzi.
Bivugwa ko icyo cyuma cyagaragaje igisokozo gifite ibyuma, maze umukozi w’ikibuga cy’indege agasaba ko gisigara kuko kitari cyemerewe kujyanwa mu ndege.
Amakuru yakwirakwiye yavugaga kandi ko icyo gisokozo cyaje gushakishwa n’abakozi bo mu nzego nkuru ku munsi wakurikiyeho.
Ku wa 14 Ukwakira 2026, Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Lt Col Gervais Harerimana wari Umuyobozi w’urwego rushinzwe indege za gisivili akaba n’Umuyobozi w’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura, amusimbuza Cpt Muvukanyi Steve.
Ku wa 19 Ukwakira, hanakozwe impinduka mu bakozi batatu bashinzwe protocole mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu.
Izi mpinduka zatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazihuza n’inkuru y’igisokozo, nubwo ibyemezo by’ubuyobozi bitagaragaje ko ari cyo cyaziteye.






Ibitekerezo 0