Iki cyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Chris Baryomunsi, wavuze ko igihugu cye cyakajije ingamba zo kwirinda Ebola, nubwo nta bwandu bushya bw’iyo ndwara buragaragara muri Uganda.

Cyafashwe mu gihe hakomeje iperereza ku murwayi wa Ebola wagaragaye muri Nigeria, nyuma yo gukorera urugendo muri Uganda.

Abashinzwe ubuzima muri Uganda, bafatanyije n'abo muri Nigeria n'imiryango mpuzamahanga, bari gusuzuma amakuru ajyanye n'ingendo uwo mugore yakoze, abantu yahuye na bo ndetse n'imiterere ya virusi yamwanduye, kugira ngo hamenyekane aho yanduriye.

Minisitiri Baryomunsi yanatangaje ko abantu 60 bari barakurikiranyweho kuba barahuye n’umurwayi wa Ebola wagaragaye muri Kenya barangije iminsi 21 bakurikiranwa, basanga nta bwandu bafite.

Abo bantu bashakishijwe hifashishijwe amakuru yo ku bibuga by’indege, imipaka, amahoteli n’ibigo bitwara abagenzi.

Uganda kandi yakajije igenzura ry’abagenzi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe no ku mipaka yose yo ku butaka.

Abagenzi bose binjira muri Uganda, baba bakoresheje indege, imodoka cyangwa inzira zo mu mazi, basabwe kuzuza ifishi igaragaza amakuru ajyanye n'ingendo zabo n'aho bashobora kuboneka.

Hagati aho, isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko virusi ya Ebola yanduye umurwayi wo muri Nigeria ifitanye isano ya hafi n'iyagaragaye ku murwayi wa mbere muri Kenya. Icyakora, inzego z'ubuzima za Nigeria zivuga ko nta bimenyetso biragaragaza ko abo barwayi bahuye cyangwa ko umwe yanduje undi.

Uganda ihana imbibi na RDC, igihugu cyatangiriyemo iki cyorezo cya Ebola cyongeye guteza impungenge mu Karere.

Uganda yari yaragaragayemo abarwayi ba Ebola muri Gicurasi na Kamena 2026, ariko iza gutangazwa nk'igihugu kitakirangwamo icyorezo muri Kanama.