Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Guverinoma yasheshe ayo masezerano kandi ko izashaka ikindi kigo gikora iyo mirimo.

Ati “Twasheshe amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa SGR twari dufitanye n’ikigo cyo muri Turikiya cya Yapi Merkezi, mu gihe kitazwi. Vuba aha tuzabona undi mufatanyabikorwa ubereye uwo murimo kurushaho kandi ushoboye kuwukora neza.”

Mu Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubwikorezi ya Uganda yagiranye n’icyo kigo amasezerano ya miliyari 385 z’amashilingi ya Kenya, yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 270 uva i Malaba ukagera i Kampala.

Ku wa 21 Ugushyingo 2024, Perezida Yoweri Museveni yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uwo muhanda. Mu ntangiriro, byari biteganyijwe ko izamara imyaka ine.

Icyakora, uwo mushinga waratinze kubera ingorane Uganda yagize mu kubona amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa, bituma Minisiteri y’Ubwikorezi iba iwuhagaritse.

Mu 2015, isoko ryo kubaka uwo muhanda ryari ryahawe ikigo cyo mu Bushinwa cya China Harbour Engineering Company. Amasezerano yaje guseswa nyuma y’uko icyo kigo kinaniwe kubona amafaranga ya Guverinoma y’u Bushinwa yo gushyira uwo mushinga mu bikorwa.

Icyemezo Uganda yaba yafashe cyo gusesa amasezerano yo kubaka uwo muhanda wa gari ya moshi gishobora kugira ingaruka kuri Kenya. Iki gihugu na cyo kiri kwagura umuhanda wacyo wa gari ya moshi wa SGR, kikawuvana i Naivasha, ukanyura i Kisumu ukagera i Malaba, aho uzahurira n’uwa Uganda kuri ubu imirimo yo kuwubaka yahagaze.

Uganda yari yabanje gutangaza ko uwo mushinga uzaba warangiye bitarenze Mutarama 2027. Kenya na yo yari yihaye iyo ntego ku ruhande rwayo.

Muri Werurwe 2026, Kenya yatangije ku mugaragaro imirimo yo kwagura umuhanda wa gari ya moshi uva i Naivasha ukagera i Malaba. Uwo mushinga ugizwe n’ibice bibiri. Icya mbere ni icy’ibilometero 264 kuva i Naivasha kugera i Kisumu, naho icya kabiri ni icy’ibilometero 107 kuva i Kisumu kugera i Malaba.

Kuri ubu, imirimo yo kwagura umuhanda wa gari ya moshi wa SGR uhuza Naivasha na Malaba iri gukorwa na China Communications Construction Company (CCCC) na China Road and Bridge Corporation (CRBC).

Biteganyijwe ko iyo mihanda ya gari ya moshi nimara gutangira gukoreshwa, izatanga ubundi buryo bwo gutwara ibicuruzwa biva ku Cyambu cya Mombasa, bikanyura i Nairobi n’i Naivasha, bikagera i Malaba n’i Kampala.

Ibuye ry'ifatizo ryo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kampala na Malaba ukagera no muri Kenya washyizweho ibuye ry'ifatizo na Perezida William Ruto na Perezida Museveni wa Uganda