Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, ahagana saa Kumi n'Imwe z'Umugoroba, ku muhanda Soroti-Lira, mu gace ka Nakatunya, ubwo Odongo yari yerekeje iwe mu Karere ka Amuria.
Odongo usanzwe ari Umudepite uhagarariye Orungo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yakomeretse byoroheje ku gutwi no ku kuguru.
Umwunganizi we, Pius Elubu, yemeje ko impanuka yabaye ubwo umwana w’umukobwa wari utwaye igare yinjiraga mu muhanda mu buryo butunguranye, akagongwa n’imodoka yari itwaye Odongo.
Yagize ati “Ni byo koko twakoze impanuka ubwo umukobwa wari utwaye igare yinjiraga mu muhanda, nyuma y’amasegonda make imodoka yari iri imbere y’iya General iharenze. Noneho Umushoferi wari umutwaye yagerageje kugenda gake kugira ngo atagonga uwo mwana ariko kubera uburyo byabaye bitunguranye byatumye imodoka irenga umuhanda iribirindura.”
Umuyobozi ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Mujyi wa Soroti, Edwin Kushaba yavuze ko umwana w’umukobwa wapfiriye muri iyi mpanuka afite imyaka 15.
Mbere y’impanuka, Odongo yari yavuye i Kampala yerekeza mu Mujyi wa Soroti, aho yabanje guhagarara gato mbere yo gukomeza urugendo agana mu rugo rwe i Orungo.
Nyuma y’impanuka, yahise ajyanwa mu ivuriro ryigenga ryo muri Soroti, ahabwa ubuvuzi aho yahise asezererwa kuko ntabwo yakomeretse cyane.
Umwe mu bashinzwe kumurinda bari kumwe na we mu modoka na we yakomeretse ku munwa, ariko nyuma yo kuvurwa arasezererwa.
Elubu yemeje ko nyuma yo guhabwa ubuvuzi, Odongo n'abo bari kumwe bakomeje urugendo birangira bageze iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Orungo.






Ibitekerezo 0