Minisitiri Prévot yabivuze ku wa 21 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko iri saka ryakorewe mu Bubiligi rishobora kuba rifitanye isano n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Muyaya yanavuze ko ibyabaye nyuma y’iperereza nko gushyira mu itangazamakuru amakuru y’ibanga yerekeye isakwa ry’izi ngingo bituma abantu batekereza ko byaba bifitanye isano n’umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda wasubukuwe.

Minisitiri Prévot yavuze ko nta sano na mba iri hagati y’ibikorwa by’ubutabera n’umurongo wa dipolomasi y’u Bubiligi, asobanura ko ibyavugiwe muri RDC nta shingiro na rito bifite.

Yashimangiye ko inzego z’ubutabera mu Bubiligi zikora mu bwigenge, bityo Guverinoma cyangwa Minisiteri ayoboye bidashobora kuziha amabwiriza ku iperereza.

Ati “Nta cyateguwe na dipolomasi y’u Bubiligi bitandukanye n’ibihuha bidafite ishingiro byatangajwe. Umurimo w’ubutabera bw’u Bubiligi ukorwa mu bwigenge busesuye, ntiwivangamo urwego nshingwabikorwa.”

Yagaragaje kandi impungenge ku makuru y’ibihuha n’ibitekerezo bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko bishobora kubyara amagambo y’urwango no guhungabanya umubano wa Kinshasa na Bruxelles.

Iperereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025, aho abo mu muryango wa Tshisekedi bakekwaho kunyereza umutungo wa RDC n’ibyaha by’iyezandonke.

Ingo zasatswe tariki ya 14 Ukwakira 2026, ziherereye i Bruxelles, Wallonie na Flandre. Muyaya yavuze ko hari ibintu byafotowe mu gihe cy’iperereza bigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, abifata nk’ukurenga ku ibanga ry’iperereza.

Yavuze kandi ko kuba isaka ryarageze ku rugo Perezida Tshisekedi acumbikamo mu Bubiligi ari ikintu Kinshasa yafashe nk’ikitihanganirwa.

Ati “Ntabwo ninjira mu birambuye kuri dosiye iri gukurikiranwa n’ubutabera ariko ni ngombwa kumva ibyo tubona nka gahunda yagutse yo gukoresha inzira zose zishoboka mu kwibasira no gutesha agaciro abari hafi ya Perezida.”

Ibihugu byombi bigaragaza ko nubwo bitumvikana kuri iki kibazo, bizakomeza gusigasira umubano mwiza bifitanye.

Minisitiri Maxime Prévot yatangaje ko ubutabera bw'u Bubiligi bwigenga, ko dipolomasi idashobora kubukoresha