Tshisekedi yabivuze ku wa 30 Ukwakira ubwo yahuraga n’Abanye-Congo baba mu Burusiya, mu butumwa bwashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa RDC ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Yavuze ko abo bahanganye muri politiki babanje kugerageza kumushinja gukoresha amafaranga menshi ya Leta mu ngendo ze, nyuma berekeza ku muryango we.
Ati “Bahise bafata icyemezo cyo kwibasira umuryango wanjye. Bacuze umugambi n’umunyamategeko umaze imyaka 30 akorana n'u Rwanda, bifatanya n’uwo nasimbuye kugira ngo bibasire umuryango wanjye, bizeye ko nanjye bizangiraho ingaruka.”
Tshisekedi yavuze ko kugeza ubu ategereje kumenyeshwa ibyaba byarabonetse mu isakwa ryakozwe n’inzego z’ubutabera zo mu Bubiligi.
Yatangaje ko yamaze gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko rizamufasha gusubiza kuri iki kibazo mu nkiko, ati “Twashyizeho itsinda ry’abanyamategeko. Tugiye gusubiza.”
Ku wa 14 Ukwakira 2026, inzego z’ubutabera zo mu Bubiligi zasatse inzu zifitanye isano na Tshisekedi n’abo mu muryango we i Bruxelles, Flandre na Wallonie.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwemeje ko iri saka ryabaye, ariko ntibwatangaje amazina y’abari gukorwaho iperereza.
Iperereza rifitanye isano n’ikirego cyatanzwe muri Nyakanga 2025 na sosiyete sivile zo muri Grand Katanga, isaba ubutabera bw’u Bubiligi gukurikirana inyerezwa ry’umutungo ryaba ryarakorewe muri iki gice.
Tshisekedi yavuze ko Kabila na Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga, bari mu bantu bari inyuma y’ibirego bigamije kumuharabika imbere mu gihugu no mu mahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, we yashimangiye ko ubutabera bw’igihugu cye bwigenga.






Ibitekerezo 0