Iyi nama yabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa ku wa 14 Ukwakira 2026, yitabirwa na Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri wungirije w’Umutekano w’Imbere n’abayobozi bakuru b’inzego z’ingabo n’umutekano.
Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yagejeje ku bitabiriye iyi nama ishusho y’uko ibikorwa bya gisirikare bihagaze mu gihugu, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC aho imirwano iri kubera.
Nyuma y’iryo sesengura, Tshisekedi, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo n’Igipolisi cya RDC, yahaye inzego z’umutekano amabwiriza yo kongera imbaraga mu kurinda ubusugire bw’igihugu, abaturage n’imitungo yabo.
Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yabisobanuye ati “Umugaba w’Ikirenga yahaye ingabo n’inzego z’umutekano amabwiriza asobanutse kandi ahamye, kugira ngo zubahirize neza inshingano zazo zo kurengera ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’imitungo yabo.”
Yakomeje ati “Ubu hasigaye gushyira ayo mabwiriza mu bikorwa akabyara umusaruro ufatika ku rugamba, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, aho abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’umutekano muke.”
Iyi nama yabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Kabila atangajwe nk’umuyobozi wa FRN, umutwe mushya wa politiki n’igisirikare washinzwe i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, usimbura ihuriro AFC ryari rimaze hafi imyaka itatu.
FRN igizwe n’abayobozi bari basanzwe bakomeye muri AFC/M23, barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, mu gihe Gen Maj Sultani Makenga akomeje kuyobora urwego rwa gisirikare.
Nubwo inama ya Tshisekedi yabaye nyuma y’ishingwa rya FRN, itangazo rya Perezidansi ya RDC ntiryavuze ko ari yo yatumye ihamagazwa kandi ntiryasobanuye byinshi ku mabwiriza yatanzwe.








Ibitekerezo 0