Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Oyo muri Repubulika ya Congo, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ku butumire bwa Perezida Denis Sassou-Nguesso.

Iyi nama yitabiriwe kandi na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Togo, akaba n'umuhuza washyizweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Itangazo ryasohowe nyuma y'iyi nama rigaragaza ko Tshisekedi na Ruto bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byari bimaze igihe bibangamiye umubano w'ibihugu byombi, bemeranya gushyira imbere ubwumvikane, kubahana no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Aba bakuru b'ibihugu bombi bashimangiye ko biyemeje kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu, kutivanga mu bibazo by'imbere mu bindi bihugu, kubahana ku mipaka no kubana neza nk'abaturanyi.

Bemeranyije gusubizaho ba Ambasaderi

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, Tshisekedi na Ruto bemeranyije gushyira imbere ibiganiro bihoraho n'inzira za dipolomasi mu gukumira no gukemura ibibazo bishobora kuvuka hagati y'ibihugu byombi.

By'umwihariko, bemeranyije ko hakwiye gusubizwaho ba Ambasaderi, mu rwego rwo kongera kunoza umubano no koroshya ibiganiro hagati ya Nairobi na Kinshasa.

Biyemeje kandi gukomeza ubufatanye mu miryango y'akarere ibihugu byombi bihuriyemo, irimo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Ni ubufatanye bugamije gushimangira amahoro, umutekano n'ubufatanye mu bukungu, cyane cyane mu karere k'Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n'ibibazo by'umutekano.

Aba bayobozi banagarutse ku ngaruka zikomeye z'icyorezo cya Ebola, basaba ibihugu gushyira hamwe mu kugihashya.

Tshisekedi na Ruto bashimangiye ko imyanzuro yafashwe muri iyi nama idakwiye kugarukira mu magambo, ahubwo igomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umubano w'ibihugu byombi wongere gushingira ku cyizere, ibiganiro, ubufatanye n'ubuvandimwe bw'Abanyafurika.

Bashimiye Perezida Denis Sassou-Nguesso na Faure Gnassingbé uruhare bagize mu kubahuza, bagaragaza ko ubuhuza bwabo bwafashije kugabanya umwuka mubi wari hagati y'ibihugu byombi.

Ni iki cyari cyaratumye umubano wa Tshisekedi na Ruto uzamo agatotsi?

Umubano wa Perezida Tshisekedi na Ruto watangiye kuzamo agatotsi mu 2024, ahanini bitewe n'ukutavuga rumwe ku bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko intambara ihanganishije Ingabo za Leta n'umutwe wa AFC/M23.

Muri icyo gihe, Perezida Ruto yagaragaje ko atemeranya n'uburyo ibibazo by'umutekano muri RDC bisobanurwa, yibaza niba abarwanyi ba M23 ari Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo.

Ayo magambo ntiyakiriwe neza n'ubutegetsi bwa Kinshasa, bwatangiye gushidikanya ku ruhare rwa Kenya mu bikorwa byo gushakira amahoro Burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi na we yaje kunenga imikorere ya Ruto mu biganiro by'amahoro bya Nairobi, byari byaratangijwe ku buyobozi bwa Uhuru Kenyatta, wahoze ayobora Kenya.

Uku kutavuga rumwe kwatumye umubano w'abayobozi bombi ukomeza kuzamba, mu gihe ibihugu byo mu karere byakomezaga gushaka ibisubizo by'intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku wa 19 Ugushyingo 2026, byari byatangajwe ko Perezida Denis Sassou-Nguesso yatangiye ibikorwa by'ubuhuza bigamije kongera guhuza Tshisekedi na Ruto, nyuma y'igihe kigera ku myaka ibiri batavuga rumwe.