Ku isonga ry’iki cyerekezo hari umushinga wo gucukura uranium wa Mkuju River, uherereye mu Karere ka Namtumbo, Intara ya Ruvuma, ufite agaciro ka miliyari 1$.
Uyu mushinga umaze imyaka irenga icumi uri mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro witezweho kuba uw’amateka muri Tanzania.
Watejwe imbere na Mantra Tanzania Limited, ishami rya Uranium One Group yo mu Burusiya icungwa na Rosatom, gikomeye ku Isi mu kubaka inganda za nucléaire.
Wari waradindijwe nyuma y’impanuka y’uruganda rutunganya ingufu za nucléaire cya Fukushima mu Buyapani yo mu 2011 yatumye ibiciro bya uranium ku isoko mpuzamahanga bigabanuka cyane.
Icyakora, izamuka ry’ubukenerwe bw’ingufu za nucléaire ku Isi, mu gihe za guverinoma zishaka ibisubizo by’ingufu zitangiza ibidukikije cyane, ryongeye gutuma uyu mushinga witabwaho.
Bivugwa ko aho uyu mushinga uri hari toni miliyoni 139 z’amabuye arimo uranium, aho biteganyijwe ko ugeze ku bushobozi bwuzuye wajya utanga hafi toni 3.000 ku mwaka.
Ibi byaba bihagije kugira ngo Tanzania itange hafi 4% bya uranium itangwa ku Isi kandi ikaba igihugu cya gatatu muri Afurika mu kuyicukura nyuma ya Niger na Namibia.
Ku wa 30 Nyakanga 2025, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangije uruganda rw’igerageza rwo gutunganya uranium ku mushinga wa Mkuju River, avuga ko ari umunsi w’amateka.
Yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka ku gihugu cyacu, kuko Tanzania itangiye ku mugaragaro urugendo rwo kuba igihugu gikomeye mu bucukuzi bwa uranium bwa mbere ku rwego rungana gutya. Uranium ni imwe mu mabuye y’agaciro y’ingenzi twahawe kandi kuba tuyafite bizagira uruhare mu kubona ingufu zitekanye.”
Mu ijambo yavugiye mu Nama Mpuzamahanga y’Ubukungu ya St Petersburg muri Kamena 2026, Perezida Hassan yagaragaje neza intego za Tanzania mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, azishyira mu byiciro bitanu bya mbere igihugu gishyize imbere mu ishoramari.
Yavuze ko “Tanzania yiteguye kwakira ibitekerezo bishya no guhanga ibishya,” ko ishoramari ry’abanyamahanga ryageze hafi kuri miliyari 5$ mu 2025 rivuye hafi kuri miliyari 3$ mu 2021.
Ku baturage ba Tanzania, uyu mushinga uteganyijwe gutanga amahirwe menshi y’akazi. Imibare ya Guverinoma igaragaza ko ibikorwa nibitangira neza hashobora guhangwa imirimo itaziguye irenga 4.000, mu gihe imirimo itaziguye irenga 100.000 ishobora kuvuka mu bwubatsi, ubwikorezi n’ibindi.
Mantra Tanzania ivuga ko nibura ingo 21.000 zo muri Namtumbo no mu bice biyikikije zishobora kungukira kuri uyu mushinga.



Ibitekerezo 0