Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu rubanza rwakurikiranywe n’abatari bake, ndetse rwagiye runengwa n’abanyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.
Lissu w’imyaka 58 amaze amezi 19 afunzwe, nyuma yo gutabwa muri yombi mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukwakira 2025, ashinjwa gushishikariza abaturage kwitabira imyigaragambyo no kwanga kwitabira amatora.
Urukiko rwemeje ko nta bimenyetso bihagije byashingirwaho rumuhamya icyaha cy’ubugambanyi, ariko rusanga amagambo yavugaga yari agamije kubangamira amatora no guteza imvururu.
Icyaha cyo guteza imvururu yahamijwe gishobora gutuma akatirwa igifungo cy’imyaka itanu cyangwa agacibwa ihazabu.
Lissu yamaganye uwo mwanzuro, avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politiki, ndetse ashinja abacamanza gukurikiza amabwiriza y’ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.
Yagize ati “Bahimbye impamvu zo kumfunga.”
Yakomeje avuga ko atigeze aregwa icyaha cyo guteza imvururu, ariko ko abacamanza bahisemo kukimuhamya kugira ngo bashimishe ababashyize mu myanya.
Urubanza rwa Lissu rwabaye mu gihe Tanzania ikomeje kunengwa kubera uburyo inzego z’umutekano zafashe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane cyane mu matora yo mu Ukwakira 2025, Perezida Samia Suluhu Hassan yatsinzemo n’amajwi 98%.
Lissu, warokotse igitero cyagabweho mu 2017 akarashwa amasasu 16, yari yaragiye atabwa muri yombi inshuro zitandukanye, ariko ni ubwa mbere yari akurikiranyweho icyaha gishobora gutuma akatirwa urwo gupfa.





Ibitekerezo 0