Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru washyizweho n’umutwe wa FRN, Euphrem Kabasha, yavuze ko iki gitero cyagabwe mu gace ka Kabizo kari muri Gurupoma ya Tongo muri Sheferi ya Bwito, mu masaa saba z’ijoro.

Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Ukwakira, ahagana saa 1:30, Kabizo yongeye kugabwaho igitero cyahitanye abantu, cyagabwe na FDLR ifatanyije na Nyatura CMC FDP ya Gashegu Héritier na Mbitezi. Cyibasiye abaturage, abantu batanu baricwa.”

Iki gitero kigabwe mu gihe umutekano muri Rutshuru ukomeje kuzamba, aho imirwano yatumye n’ibikorwa by’ubuhinzi bihagarara mu duce twa Kabizo na Katovu.

FDLR yashinzwe mu 2000, ikomoka ku ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe zahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

U Rwanda rushinja FDLR kugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ukomeje kurubera ikibazo cy’umutekano ndetse rugashinja ingabo za RDC gukorana na yo cyane cyane mu mirwano imaze igihe kirekire mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

Amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize ateganya ko FDLR igomba gusenywa ariko Leta ya RDC ntibyubahiriza.