Abayobozi mu rwego rw’ubuzima babitangarije Reuters ku wa Mbere, tariki 26 Ukwakira 2026. Ubu bwicanyi ni bumwe mu bitero bikomeje kwibasira abahanganye na Ebola, bikongezwa n’amakuru y’ibihuha.

Uyu muforomo yakoraga mu bitaro bikuru byo mu Mujyi wa Bafwasende, mu Ntara ya Tshopo. Yafashaga abaturage gusobanukirwa Ebola n’uburyo bwo kuyirinda. Yagabweho igitero aricwa ku wa Gatanu.

Umuyobozi wo mu rwego rw’ubuzima muri ako gace yagize ati “Twababajwe cyane n’uburyo abaturage bahindukiranye uyu muforomo. Ntibyumvikana ko baba baramwitiranyije n’umuntu batazi.”

Yavuze ko mugenzi w’uwishwe yarokotse icyo gitero, akaba yari arimo kuvurirwa mu bitaro.

Abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bahungiye muri ibyo bitaro, barinzwe na Polisi, kubera gutinya gusubira mu ngo zabo. Ingabo na zo zoherejwe muri ako gace zimarayo igihe gito.

Uwo muyobozi yongeyeho ati “Nta muforomo waraye iwe kuko bose batinya ko umutekano wabo wahungabana.”

Tshopo iri mu ntara umunani za RDC zugarijwe na Ebola iterwa n’ubwoko bwa virusi bwitwa Bundibugyo, ikomeje gukwirakwira mu buryo bwihuse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange cyatangaje ku wa Gatanu ko kuva iki cyorezo cyatangazwa muri Gicurasi, abantu 9.964 bamaze kwemezwa ko banduye. Igipimo cy’abahitanwa na cyo kiri hafi ya 48,6%. Iki cyorezo cyagaragajwe nk’igikomeye kurusha ibindi bya Ebola byabaye muri RDC.

Ibitero byibasiye ibitaro, imodoka n’abakozi bari mu bikorwa byo guhangana na Ebola, bigaragaza imbogamizi zo gutuma abaturage bagirira icyizere ababafasha kurwanya iki cyorezo.

Uwo muyobozi yavuze ko urubyiruko rwo muri ako gace rwanagabye igitero ku wundi mukozi, rugatwika inzu ye. Ntiyagaragaje igihe byabereye.

Reuters yagaragaje ko na mbere y’uko Ebola itangira gukwirakwira, ibihuha ku buzima byari byarashyize abaganga n’abaforomo mu kaga mu burasirazuba bwa RDC.

Muri Tshopo, abakozi benshi bo mu rwego rw’ubuzima barishwe nyuma yo gushinjwa gukwirakwiza indwara itabaho bivugwa ko ituma imyanya ndangagitsina y’abagabo igabanyuka.

Julien Harneis, Umuhuzabikorwa Mukuru wa Loni mu kurwanya Ebola, yanditse ku rubuga rwa X ku Cyumweru ko iyicwa ry’uwo muforomo ari igihombo ku bikorwa byo kurwanya Ebola, ariko kikaba igihombo gikomeye kurushaho ku barwayi.

Urubyiruko rwo muri RDC rwishe umuforomo wavuraga Ebola