Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyatangaje ko hakibura ibisobanuro ku mikoreshereze ya miliyoni zirenga 700 z’amadolari zatanzwe n’abaterankunga mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya, yavuze ko abaterankunga mpuzamahanga bamaze gutanga agera kuri miliyoni 962 z’amadolari. Aya mafaranga yahawe imiryango n’ibigo bishinzwe gushyira mu bikorwa ibikorwa byo kurwanya Ebola muri icyo gihugu.

Icyakora, mu nama iheruka gutegurwa na Minisiteri y’Ubuzima ya RDC, hafi kimwe cya gatatu gusa cy’abo bafatanyabikorwa ni cyo cyitabiriye, gitanga amakuru ku mafaranga angana na miliyoni 228 z’amadolari.

Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko muri ayo mafaranga, miliyoni 127 z’amadolari zari zimaze gukoreshwa, mu gihe agera kuri miliyoni 100 yari agihari. Bityo, hasigara arenga miliyoni 700 ataratangwaho ibisobanuro bihagije.

Dr Kaseya yashimangiye ko hakiri kare kwemeza ko ayo mafaranga yanyerejwe. Yasobanuye ko ikibazo gihari ari ukutagaragaza neza amafaranga yakiriwe n’uko akoreshwa, bigatuma inzego zibishinzwe zitamenya neza ubushobozi buhari bwo guhangana n’icyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Dr Samuel-Roger Kamba, na we yasabye imiryango itanga ubutabazi kugeza kuri Minisiteri ayoboye amakuru arambuye ku nkomoko y’amafaranga yakiriye, icyo yagenewe n’aho ibikorwa byo kuyakoresha bigeze.

Dr Kaseya yaburiye imiryango izanga gutanga ayo makuru ko ishobora kwamburwa uburenganzira bwo gukorera muri RDC, ndetse igashyirwa ku rutonde rw’imiryango itemerewe gukorera muri Afurika.

Minisitiri w'Ubuzima muri RDC, Dr. Roger Kamba, yatunguwe no gusanga nta makuru ahari kuri miliyoni 700$ zagenewe kurwanya Ebola