Ibi byakurikiye ijambo Kabila yagejeje ku baturage ku wa 9 Ukwakira 2026, anenga imiyoborere ya Tshisekedi, amushinja kuyoboresha igitugu, kunanirwa guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC no gushaka guhindura Itegeko Nshinga.

Iryo jambo ryatumye abayobozi bakomeye mu butegetsi bwa Tshisekedi basimburana mu kumwamagana, buri wese akoresheje imvugo ye.

Visi Minisitiri w’Intebe Jean-Pierre Bemba yashinjije Kabila kwiba amatora yo mu 2006, anamwita umutekamutwe. Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yamwise umuntu warangiye mu mateka ya politiki, amushinja gukorana na AFC/M23, mu gihe Jean-Pierre Lihau yamwise umukozi w’umwanzi.

Julien Paluku, wahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, we yasohoye inyandiko y’impapuro eshanu, ashinja Kabila kuba yaragiranye imikoranire na Perezida Paul Kagame.

Uku gusimburana mu kwamagana Kabila kwatumye abamushyigikiye batangira kunenga akajagari mu itumanaho rya Guverinoma.

Moïse Nyarugabo, wahoze ari umusenateri, yagaragaje ko kuba abaminisitiri, abadepite, abasenateri n’abandi bayobozi bose basimburana mu gusubiza ijambo ry’umuntu umwe byerekana ko ubutegetsi budafite umurongo umwe.

Yasabye Tshisekedi n’ihuriro Union sacrée de la nation kumvikana ku itangazo rimwe risubiza ibibazo Kabila yari yagaragaje.

Impaka zakajije umurego ku wa 12 Ukwakira, ubwo i Goma hatangazwaga ishingwa rya FRN, iyobowe na Kabila, ikaba yarasimbuye AFC/23 yari imaze guseswa.

FRN, irimo Corneille Nangaa, Sultani Makenga na Bertrand Bisimwa, yatangaje ko igamije gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi ikoresheje uburyo bwose, harimo n’imbaraga za gisirikare.

Minisitiri w’Intebe yategetse abaminisitiri guceceka

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, akajagari mu buryo abayobozi ba Guverinoma basubizaga Kabila katumye Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka yandika amabwiriza ku wa 12 Ukwakira, asaba abaminisitiri kujya batanga ubutumwa bwumvikanyweho.

Suminwa yavuze ko nubwo ibitekerezo byabo bishobora kuba bifite ishingiro mu rwego rwa politiki, uburyo bihutiye gusubiza Kabila bwatumye baha agaciro gakomeye ikintu atabonaga ko gikwiriye kugahabwa.

Yategetse ko abaminisitiri bashaka gutanga ibitekerezo bya politiki bajya babikora mu izina ry’amashyaka yabo, naho ushaka kugira icyo avuga ku kibazo kireba minisiteri ayobora akabanza kubisabira uburenganzira.

Ibitekerezo byabo ku bibazo bireba Guverinoma byo bigomba gushyikirizwa Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.

Aya mabwiriza yahise atuma abaminisitiri bari bamaze iminsi basimburana mu kwamagana Kabila baceceka mu itangazamakuru, Muyaya akaba ari we usigara asobanura umurongo wa Guverinoma.

Kuba Kabila yarafashe ubuyobozi bwa FRN byongereye uburemere bw’ihangana rye na Tshisekedi.

Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka yategetse abagize Guverinoma kureka gutanga ibitekerezo binyuranye mu izina ryayo bavuga kuri Kabila