Ruto yabitangaje ku wa 26 Ugushyingo 2026, ubwo yashyiraga umukono ku itegeko rigamije kurengera ababyeyi bonsa bakora akazi.
Yavuze ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikwiye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa iri tegeko, hashyirwaho ahantu ababyeyi bashobora konkereza abana babo no kubitaho.
Ati “Ndahita nsaba abakozi bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu gukora ibishoboka byose kugira ngo tube urwego rwa mbere rushyiraho ahantu abahakorera, cyane cyane ababyeyi, bashobora konkereza abana babo no gukorera ibindi bikorwa bijyanye no kubitaho.”
Perezida Ruto yavuze kandi ko ababyeyi bafite abana bakiri bato bazoroherezwa mu bijyanye n’amasaha y’akazi, kugira ngo babashe guhuza inshingano zabo zo kurera abana n’iz’akazi.
Iri tegeko ryatanzweho umushinga na Depite Sabina Chege, ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu Ukwakira 2026.
Riteganya ko buri mukoresha agomba gushyiraho icyumba cyihariye, gifite isuku n’umutekano, aho ababyeyi bashobora konkereza abana babo cyangwa gukamira amashereka.
Icyo cyumba kigomba kuba gifite urugi rushobora gufungwa, aho gukarabira intoki, frigo yo kubikamo amashereka, intebe n’ameza. Nticyemerewe kuba mu bwiherero cyangwa mu bwogero.
Abakoresha batazubahiriza iyi ngingo bashobora guhanishwa igifungo kigera ku mwaka umwe cyangwa ihazabu igera kuri miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya.
Iri tegeko kandi riteganya ko abakoresha bagomba guha ababyeyi bonsa umwanya uhagije wo konsa abana babo cyangwa gukama amashereka mu masaha y’akazi.
Ababyeyi bemerewe gusaba ko bahindurirwa amasaha y’akazi, inshingano cyangwa aho bakorera kugira ngo babashe konsa abana babo bitabagoye. Mu gihe umukoresha atemeye ubusabe bwabo, agomba kubasubiza mu nyandiko bitarenze iminsi 14.
Uretse iri tegeko, Perezida Ruto yashyize umukono ku yandi mategeko atanu, arimo ajyanye n’ubwizigame bw’izabukuru bw’abakozi ba Leta, kurengera ibidukikije, Banki y’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba no kurushaho kurengera abakorewe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.





Ibitekerezo 0