Kuva hagati mu Ugushyingo, ibitero byagiye bisimburana umunsi ku wundi. Ku wa 16 Ugushyingo, ibisasu byarashwe muri Santere ya Minembwe; bukeye imirwano ikomereza muri Rugezi, naho mu ijoro ryo ku wa 18 n’iryo ku wa 19 Ugushyingo, drones zongeye kugaba ibitero mu bice birimo Evomi n’ahandi mu ngo z’abaturage. 

Umutwe wa FRN urwanya Leta ya RDC wamaganye bikomeye ibi bitero, ugaragaza ko nta kindi Kinshasa n’imitwe y’ingabo bikorana bigamije uretse gutsemba abatuye muri Minembwe, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Washimangiye ko uzakomeza kurwanirira aba basivili, nk’uko wabyiyemeje.

Tariki ya 22 Ugushyingo 2026, IGIHE yaganiriye n’umwe mu banyamuryango bakuru b’umutwe wa FRN bakomoka mu misozi miremire ya Minembwe, Alexis Mugisha Nkurunziza, asobanura ingaruka z’ibi bitero ku baturage, uko Abanyamulenge bahatuye babayeho ndetse anagira icyo asaba umuryango mpuzamahanga.

IGIHE: Umutekano wa Minembwe uhagaze ute muri iki gihe?

Alexis Mugisha Nkurunziza: Kariya gace kamazemo intambara imyaka 10. Yatangiye ari aba Mai Mai bagaragara, Leta iza kugaragara ko ari yo iri inyuma ndetse hazamo na Leta y'u Burundi, ubu bafite n'abacanshuro benshi. Muri iyo ntambara hangiritse byinshi, imidugudu irenga 600 yaratwitswe, inka zirenga ibihumbi 700 zaranyazwe, ibigo by'amashuri birenga 136 byarasenywe, ibigo nderabuzima 41 n'ibitaro bibiri, insengero zirenga 140.

Bigaragaza ko ubuzima bw'abaturage buri mu kaga gakomeye. Muri uyu mwaka hagabwe ibitero byinshi muri Minembwe no mu nkengero zaho, basenya amazu y'abaturage ndetse bananiwe gusenya arenga 1000, basiga bangije isakaro kugira ngo utishwe n'isasu bamusige ku gasozi. Ni na byo bikomeje kugeza uyu munsi. Iki cyumweru turimo gusoza bagabye ibitero byinshi muri ako gace.

Bateye mu Rugezi, bateye ku Irumba, bateye kuri Evomi, ndetse noneho mu buryo budasanzwe barasa ikigo cy'amashuri cya UGEAFI cyigamo abana barenga 700, ibyumba by'amashuri birasenyuka, baraharenga, bajya kurasa ingo zituyemo abaturage zigera kuri esheshatu tariki ya 16 ndetse barasa n'ibiro bya teritwari ya Minembwe ariko ntibanyurwa, na none bajya mu ngo, ahantu muri santere bakorera ubucuruzi buciriritse, na ho basenya izindi nzu 12. 

Ibyo byabaye ku itariki 16, ejo bundi na none birakomeza, batera igisasu ahantu bita ku Kiziba, hafi y'ahaba ikibuga cy'indege, basenya inzu ndetse igisasu kiraza gicukura umwobo n'umwana w'imyaka ine witwa Sibomana mwabonye uko bamuvanye mu mwobo, aho bari bamutabye bakoresheje ibyo bisasu. Ariko na none ntibarekera aho, bongera basubira muri santere ya Minembwe, barasa izindi nzu zigera kuri eshanu zirimo urusengero ndetse n'izindi z'abaturage.

N'ejo hashize barashe ahitwa kuri Point Zéro n'ahandi birirwa barasa ibisasu biremereye bakoresheje indege z'intambara zo mu bwoko bwa CH4 na CH10, ni zo ziri gukoreshwa umunsi ku wundi, zirica abaturage, zirangiza ibikorwaremezo, zirica amatungo ndetse n'abandi baturage benshi ubu barahahamutse kubera ibyo bitero bidasiba bya buri munsi. N'ejo bundi mu Rurambo barateye, intambara imara iminsi ibiri, abaturage birwanaho, basubiza umwanzi inyuma kugira ngo atinjira mu ngo, amare abaturage.

FARDC ishinja abarwanyi ba FRN kwifashisha ibikorwaremezo bya gisivili no kubihungiramo…

Umuvugizi w'igisirikare cya Congo, Gen Ekenge, ni umuhezanguni utari ukwiriye kwitwa n'ingabo y'igihugu. Ni umuntu uhora mu icengezamatwara. Ubundi ahandi, ingabo zose, n'iyo waba ufite ikibazo, ntubogama. Ariko muribuka ubushize, abwira igihugu cyose ko gushaka umukobwa w'Umututsi ari ukwikururira ibyago? Ni ukuvuga ngo Abatutsikazi bashakanye n'abandi Banye-Congo, bakwiriye kubamenesha cyangwa bakwiriye kubica.

N'ejo bundi nabonye muri Kindu/Maniema hari urwandiko banditse, bavuga ko biteguye kurinda intara, ngo ariko bafite impungenge z'abantu bororera aho bitwa Abatutsi. Riracyari rya cengezamatwara ryo kuvuga ngo Umututsi muri Congo akwiriye kwicwa. Uwo ni we wabeshye, avuga ngo ikigo cy'ishuri cyarimo imbunda. Ese ko baharashe, hari imbunda bahabonye? Ziriya nzu z'abaturage barashe, hari imbunda babonyemo? Uriya mwana barashe w'imyaka ine, wari mu nzu, kugeza igihe igisasu kimutabye bakamutabura, ko byakozwe abantu bose bareba, hari imbunda bigeze babonamo?

Ni ikimwaro cy'ibyaha bakora ndetse no gukoresha abacanshuro, Isi yabyamagana, abantu batangira kubisakuza, bagashaka urundi rwitwazo kugira ngo babone igisobanuro. Ariko ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni imvugo z'abajenosideri, ni imvugo z'abafite umugambi wo kurimbura abantu kugira ngo babone urundi rwitwazo.

Turifuza ko umuryango mpuzamahanga uzana itsinda ry'abahanga bazi gukora iperereza, bamenye ibibera hariya kuko gukomeza guceceka ni ugushyigikira abari gukora Jenoside, ni ukubaha umwanya ndetse no kubamamaza.

Alexis Mugisha Nkurunziza yagaragaje ko kuvuga ko abarwanyi ba FRN bifashisha ibikorwaremezo bya gisivili ari ikinyoma

Ubu abatuye muri Minembwe bari kwerekeza hehe mu gihe cy’ibi bitero?

Minembwe ni agace katari kanini ariko uyu munsi n'iyo batewe ntibabona aho bahungira.  Uturutse mu burasirazuba bwayo, ni ho ibitero byinshi bituruka. Ahitwa Mukoko, ukagenda ukageza mu Rugezi. Ni umurongo munini cyane, aho ni ho ibitero bituruka, nta we ushobora kuhahungira kuko ni ho umwanzi aturuka. Mu gace k'uburengerazuba kitwa Rulenge ni ho hamaze iminsi haba ibitero mwumva, hafi biza ku i Rumba, za Rutigita, za Kivumu, naho hari undi mwanzi uri aho ngaho. Mu majyepfo ni ahitwa mu Kabanju, ahitwa Gipimo, Kuwamabuye, Gasorogoci, naho hari umwanzi utera umunsi ku wundi.

Irembo ryo mu majyaruguru na ryo ni iryo, unakomeza ukaza no hino muri Uvira, ari byo bitero byateye za Rurambo. Nta hantu abantu bahungira, nta hahari kuko baragoswe impande zose kuva mu kwezi kwa Kabiri  umwaka ushize kugeza uyu munsi bafungiwe inzira, nta we ugenda, inzira z'ubutaka zirafunze, iz'ikirere ntizikora, ni abantu bari aho bategereje gusa ko Imana yabatabara, n'ubundi butabazi bwaboneka. Iyo batewe, bahungira mu bisambu, indege y'intambarayava mu kirere, bakongera bakagaruka mu  nzu. Ni ubwo buzima babayemo bw'agahinda, bubabaje.

Gufungwa kw’inzira zigana muri Minembwe byagize izihe ngaruka ku muturage?

Reka tuvuge ko iri fungwa ry'inzira abaturage bashyizwemo ku gahato na Leta ya Congo ndetse n'igihugu cy'u Burundi, muribuka ko umwaka ushize, Umuvugizi w'ingabo z'u Burundi yemeje ko iri fungwa ry'inzira ari bo barigizemo uruhare. Yateje ingaruka nyinshi. Ingaruka ya mbere ni ukwicisha abantu inzara. Ni ubundi buryo bwo gukora Jenoside.

Mbere y'uko no kubona ibyo bahaha, mu kwezi kwa 5, ukwa 6, ukwa 7 k'uyu mwaka, imirima yose bari barahinze, yasahuwe n'izo ngabo za Leta y'u Burundi, ingabo za FARDC, Wazalendo bari bafatanyije, ndetse n'ibigega byabo birasahurwa, birashira.

Ingaruka ya mbere ni ukwicisha abantu inzara. Nta biryo abaturage bafite, ibyo bari barahinze byasaruwe n'abo babarwanya, ibindi birangizwa. Icya kabiri iryo funga ryateye ni ibura ry'imiti. Nta hantu wabona unyuza imiti ngo abaturage barwaye babone uko bivuza, ababyeyi bajya kwa muganga bitabweho ndetse n'abafite indwara zikenera kubona imiti ya buri munsi, ntayo bakibona. Byateye inzara ndetse n'ikibazo cyo kubura imiti, abantu bari gupfa umunsi ku wundi.

Ni ho ha mbere hari ibiciro by'ibiryo bihenze ku Isi yose, aho ibiro 10 by'ifu bigeze hafi ku Madolari 100, aho isabune imwe yo gufura igeze ku madolari 30.

Ubu ngubu no kuzibona ntibishoboka. Isukari ni uko, umunyu ni uko, amavuta ni uko. Aho bigeze noneho uyu munsi, na byo ntibikiboneka kuko nta nzira iboneka yo kubigezayo. Abaturage bari mu kaga karemereye, kubura ibiryo, uburyo bwo kwivuza ndetse hiyongeraho n'ikindi, n'uburyo bw'itumanaho barabufunga. Nta telefone wahamagara ngo bikunde kugira ngo ibikorerwa hariya Isi itabimenya kuzageza igihe bageze ku ntego yabo yo kumara abantu burundukuko nta we uzamenya amakuru yaho.

Muri Mata 2026, Croix Rouge yasuye Minembwe. Ubu imiryango y’ubutabazi yaba igifite ubushake bwo gufasha abahatuye?

Tumaze iminsi dufite ibiganiro ndetse n'inama zahuje abashinzwe ubwo butabazi, imiryango mpuzamahanga itabara abari mu kaga nk'ak'abavandimwe barimo. Bakubwira ko ubushake buhari ariko kubona inzira bikagorana. Gusa icyo tubasaba ni kimwe, nibagaragaze uwabimye iyo nzira. Ni nde? Croix Rouge yagiyeyo ariko yatwaye imiti mikeya itarafashije abaturage n'icyumweru kimwe.

Nyuma, OCHA ivuga ko yagiye igarukira mu nzira. Ariko turababwira tuti "Nimugaragaze ni nde wababujije kugenda?" Ndetse mu nama iheruka, twasabye ko bavugana na Leta ya Kinshasa, bavugana na Leta y'u Burundi kuko ni bo bafunze iriya nzira. Wazalendo bari hariya ni bamwe mu Nkeragutabara z'ingabo za Leta ya Kinshasa. 

Bavugane na bo, nibabima inzira babitangaze ku mugaragaro ko babimye inzira. Guceceka kwabo rimwe na rimwe tubibona ko ari ugushyigikira ibyo Leta iri gukora ndetse n'abo bafatanyije. Ariko ibyo biganiro birakomeje, turizera ko hari icyo bizatanga.

Yavuze ko FRN yaganiriye n'imiryango y'ubutabazi ku buryo yafasha abatuye muri Minembwe, ubu ikaba igitegereje igisubizo

FRN yifuje ko imiryango y’ubutabazi yakwifashisha indege zimanura imfashanyo, mu gihe inzira zifunze…

Mu biganiro byakozwe mu nama yabereye hano i Goma, icyo cyifuzo cyaratanzwe ndetse bagaragaza ko bagiye kucyigaho ndetse bashobora kugisha inama n'indi miryango cyangwa Umuryango w'Abibumbye, ari MONUSCO. Kugeza uyu munsi nta gisubizo turabona gihamye ariko icyo cyifuzo bari bacyakiriye neza ndetse banatubwira ko bagiye kuvugana n'izo Leta zombi kugira ngo turebe ko iyo nzira yafunguka, abaturage bagatabarwa.

MONUSCO ifite ubushake bwo gutanga ubufasha mu kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge?

Nyuma y'uko MONUSCO ihawe inshingano ndetse hagashyirwaho n'itsinda ribishinzwe, bagiye gusura Minembwe ariko umunsi bahasuye ni bwo ibitero byatangiye.

Bagiyeyo ngira ngo iminsi ibiri ariko muri iyo minsi bavagayo, ibitero bigakomeza. Mu byo dusaba n'ubundi, yaba MONUSCO, yaba n'abandi bahuza muri kino kibazo, ni uko ibyumvikanywe mu masezerano yakorewe i Doha byubahirizwa.

Ariko abafata icyemezo nta n'igihano turabona bari batanga ku barenga kuri ayo masezerano. Ibyo ni byo duhora twibutsa ngo "Ni iki gituma urenga ku masezerano adahanwa, ahubwo bigasa nk'aho ari ukurebera?" Ibyo turacyagerageza kubikoraho ubuvugizi ariko ntiturabona igisubizo gihamye, gikwiriye. 

Ariko icyo tuzi ni uko hasuwe, ndetse n'ahandi hano muri Kivu y'Amajyaruguru, bajya kureba intambara ikomeje kuba kandi harumvikanywe ko n'inzira y'ubutabazi ifungurwa ariko ku ruhande rwa Leta bikaba bigifunze.

Leta y’u Burundi imaze iminsi ifunga Abanyamulenge barimo abavugabutumwa, ibashinja ubutasi. Mwabivugaho iki?

Mu by'ukuri ikibazo cy'u Burundi, imvugo z'abayobozi baho zimera nk'imvugo z'abana bari mu mikino. Ariko nubwo bavuga batyo bazi icyo bari gukora.

Iyi Jenoside iri gukorerwa Abanyamulenge n'Abatutsi muri rusange mu burasirazuba bwa Congo, ntekereza ko ari umugambi mugari umaze igihe kandi ushyirwa mu bikorwa n'ababiteguye ariko bakoroshya imvugo kugira ngo babone uko babeshya amahanga ko baharanira kubaho kwa bose ariko bafite abahigwa.

Kuvuga ko nta mugambi mubi bafitiye Abanyamulenge kuri ubu butegetsi bwa Neva si byo. 2004, hari Abanyamulenge biciwe mu Gatumba. Uyu munsi twarabisakuje, imyaka ibaye myinshi, nta butabera twigeze tubona. Kugera ku rwibutso kugira ngo abantu bajye kwibuka abo bantu bahaguye, ntibabyemera ko tubibuka. Uyu mwaka nta gikorwa cyakozwe cyo kwibuka kubera ko Leta yabyanze.

Kuva igihe bagiye muri Congo muri ibi bibazo, bagiye gufasha Tshisekedi kurimbura Abanyamulenge n'Abatutsi muri rusange, ibyo bakoze hano muri Kivu y'Amajyaruguru birazwi. Iki kibazo cyaravuzwe, baravuga ngo ni ingabo z'umwuga, zubahiriza amategeko n'uburenganzira bwa muntu ariko abasaza bishwe, umukecuru w'imyaka 105 wiciwe mu Bidegu, yishwe n'ingabo z'Abarundi. 

Ayo mazu navuze, imidugudu irenga mirongo iri i Kalingi, Kalongi, Gakenke, Rundu, iri kuri Gitavi ni bo bayisenye. Ndetse hari n'abantu babo bigeze gufatwa hariya ku rugamba. 

Barajijisha hamwe, ahandi bagakora ibindi. Kwicisha Abanyamulenge inzara ni umugambi wabo. Gufata umuntu uri mu nkambi, gufata umuntu wahungiye mu gihugu, ugengwa n'amategeko y'umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi, ukamuhuza n'ikindi gihugu, ukamuhuza n'abandi kandi yaraje ahungira iwawe, ni ukwerekana ko aho batumenesheje bari kutwica, n'aho bahungiye na bo bakomeje ibyo bikorwa ndetse n'abahaguye batubuze kubibuka.

Ntekereza ko ari bwa buryo ukora Jenoside ayikora, yagera hagati agatangira kuyihakana, hamwe akigira mwiza ariko umugambi ni wa wundi, baracyawushyigikiye, ni na yo mpamvu n'uyu munsi tubyamagana mu nzira zose, tuvuga ngo nibahagarike. Ariko tunabaza n'umuryango mpuzamahanga, mu 1945 bafashe umwanzuro, baravuga ngo "Jenoside ntizongera". 

Perezida w'u Burundi ni we uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uyu munsi, ntiturabona ibindi bihugu byo muri Afurika bimubaza ibyo arimo, ahubwo n'abababaza ibyo bari gukora, bakaba ari bo bitirira ikibazo. 

Ni iki musaba abatuye muri Minembwe n’ibice bihana imbibi?

Icya mbere turahumuriza abavandimwe bacu bari muri kariya karere. Turi mu bihe bikomeye bimaze imyaka myinshi ariko ubu ngubu bigeze aho bigoranye. Kurara uraswa, wirirwa uraswa, hakoreshejwe buriya buryo bw'indege z'intambara, bimaze kugira ingaruka ku bantu, abapfuye, abamugaye, abahuye n'ikibazo cy'ihungabana ndetse n'abakomereka batabona uburyo bwo kuvurwa, turabihanganisha, bakomere.

Na none turasaba umuryango mpuzamahanga gukoresha imbaraga zawo zose, niba hari ihame twese twumvikanyeho ry'uko Jenoside itazongera, guhagarika Jenoside hakiri kare abantu batarashira, abamaze gupfa ni benshi ariko abasigaye barengerwe. 

Dusaba imiryango mpuzamahanga n'ibihugu gushyira igitutu kuri Leta ya Kinshasa n'iya Bujumbura, zifungure inzira y'ubutabazi kugira ngo iby'ibanze bitabare abari mu kaga bibagereho; ibiryo, ubuvuzi ndetse n'abashobora kwivuriza aharenze hariya mu Minembwe, na bo babone uko bajya kwivuza. No kureka noneho urujya n'uruza kuko kutabikora ni ugushyigikira uyu mugambi mubi.

Icyo dusaba ingabo zirengera abaturage, ni uko zikomeza gukora umurimo mwiza ziyemeje kugira ngo abaturage bari mu kaga; abana, ababyeyi, abasaza, abakecuru, umwanzi ataza kubinjirana, akabarimbura bagashira.

Nkurunziza yasabye abatuye muri Minembwe no mu bice bihana imbibi kwihangana, asaba abarwanyi ba FRN gukomeza kubarwanirira