Ubu butumwa yabutangiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru, yahuje abagore bahagarariye abandi mu Burundi, yitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Angola, uwa Sénégal n’uwa Repubulika ya Centrafrique.
Ndayishimiye yavuze ko umuryango wifashije ubyara mu rugero, agaragaza ko atajya yemeranya n’ababyara abana 10 cyangwa barenze uwo mubare.
Ati “Icyo kintu kirakomeye, sinzi ko mucyemera mwebwe. Umuryango wifashije ubyara mu rugero. Ibi bintu tujya twumva ngo ba Bucumi, ba Karenzo, ntimuba muri umuryango wifashije.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ahora yumva iyo amashuri agiye gutangira, ababyeyi bamusaba ubufasha kugira ngo abafashe kubona amakayi y’abana babo, ariko ko abasubiza adatinya ko bajya kubabyara, batigeze bamugisha inama kugira ngo abateganyirize.
Ati “Hariho ababyeyi mpora numva iyo igihe cyo gutangira amashuri kigeze. Ati ‘Mubyeyi wacu, ndagira ngo nkubwire ko ntari kujyana abana ku ishuri kubera ko nabuze amakayi. Nagiraga ngo urebe ukuntu wamfasha amakayi’. Afite abana 10 ajyana ku ishuri. Njyewe mpora mubwira ndatinya ‘Igihe wateguraga kubabyara warambwiye kugira ngo mbateganyirize’?”
Ndayishimiye yavuze ko bitumvikana uburyo umubyeyi yateganya kubyara nyamara atarateganyije ibizatunga abana azabyara.






Ibitekerezo 0