Iyi nkunga yashyikirijwe komite ishinzwe gutegura umuhango wo kwimika Umwami mushya wa Tooro, aho yatanzwe na Col Christopher Muwumba.

Col Muwumba yagize ati “Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda buha agaciro kandi buzi neza akamaro k’Ubwami bwa Tooro mu kwimakaza amahoro, umutekano muri Uganda.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azagira uruhare mu muhango wo kwimika Umwami mushya wa Tooro ndetse agafasha no mu bindi bikorwa by’ubu bwami.

Uyu muyobozi yavuze ko Gen Muhoozi yifuriza amahoro, ubumwe ndetse n’uburumbuke ku Bwami bwa Tooro ndetse n’abaturage babwo.

Komite ishinzwe gutegura umuhango wo kwimika Umwami mushya wa Tooro iheruka gutangaza ko uyu muhango wo kwimika Umwami mushya wa Tooro, Edward Rukidi Nyabongo I uzatwara miliyoni 925 z’Amasharingi ya Uganda (miliyoni 345,8 Frw).

Biteganyijwe ko ibikorwa byihariye by’umuco bizatangira mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri, ubwo Edward Rukidi Nyabongo I azava ku ngoro ya Rwengoma Palace, yerekeza kuri Karuziika Palace ashagawe.

Ku munsi mukuru wo kwimika Umwami, gahunda izatangirana n’isengesho rizabera kuri St John’s Cathedral i Fort Portal, nyuma habeho ibirori byo kwimika ku ngoro ya Karuziika.

Edward Rukidi Kijanangoma yatoranyijwe kandi yemezwa nk’umusimbura wa Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Nyuma yo kwambikwa ikamba, azitwa Omukama Edward Rukidi Nyabongo I.

Muhoozi yatanze miliyoni 37 Frw azifashihwa mu muhango wo kwimika Umwami wa Tooro
Muhoozi yatanze miliyoni 37 Frw azifashihwa mu muhango wo kwimika Umwami wa Tooro