Yatanze ubu busabe ku wa 29 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano raporo ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’ingaruka zacyo.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa RDC bukomeje gutsimbarara ku mwanzuro wo guheza abahagarariye ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, FRP/CRP ya Thomas Lubanga ndetse na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu.

Swan yavuze ko uretse ibibazo by’umutekano n’ubutabazi byugarije uburasirazuba bw’igihugu, ibibazo bya politiki, imiyoborere na gahunda y’amavugurura mu nzego z’igihugu bikomeje guteza impaka mu Banye-Congo.

Ati “Usibye ibibazo by’umutekano n’ubutabazi bikomeje kugira ingaruka ku gihugu, hari n’impaka zikomeje kuri zimwe mu ngingo zijyanye n’imiyoborere n’amavugurura mu nzego z’igihugu.”

Yavuze ko yakiriye neza gahunda yatangajwe muri Kanama 2026 na Perezida Félix Tshisekedi yo gutangiza gahunda yo gutegura ibi biganiro, asaba ko byitabirwa n’impande zose bireba kandi abahuza bizewe bakabigiramo uruhare.

Ati “Ndasaba ko hatangizwa ibiganiro birimo impande zose, kandi bikifashisha abahuza bizewe n’abo bireba bose, kugira ngo mu gihugu habeho ibiganiro byimbitse ku bibazo byihutirwa cyane.”

Umuyobozi wa MONUSCO yasabye kandi Abanye-Congo gukorana mu bwizerane bashaka ubwumvikane no guha umwanya ibiganiro kugira ngo bakemure ibyo batumvikanaho.

James Swan yasabye ko ibiganiro by'Abanye-Congo byitabirwa n'abo bireba bose kandi abahuza bizewe bakabigiramo uruhare
James Swan yasabye ko ibiganiro by'Abanye-Congo byitabirwa n'abo bireba bose kandi abahuza bizewe bakabigiramo uruhare