Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iyi ndege yahanuwe ubwo yagurukaga mu kirere cya Minembwe Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2026.
Yagize ati “Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, saa kumi n’ebyiri, FRN yahanuye indege y’intambara yagurukaga mu kirere cya Minembwe, yitegura kurasa ku basivili.”
Amakuru IGIHE ifite ahamya ko indege yahanuwe ari iyo mu bwoko bwa Cesna yavuguruwe kugira ngo ijye ikoreshwa mu ntambara. Amashusho yafashwe agaragaza yashenjaguritse bikomeye.
Kanyuka yavuze ko Leta ya RDC yaburiwe kenshi, yamaganwa kenshi, ariko ko yakomeje kugaba ibitero ku basivili, asaba umuryango mpuzamahanga kutirengagiza ko ingabo za Leta n’imitwe bikorana bikomeje gukora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ati “Guceceka, kwirengagiza no kutagira igikorwa mu gihe ubu bugizi bwa nabi bukomeje ntigukwiye kandi ntikuzihanganirwa.”
FRN itangaje ko yahanuye iyi ndege nyuma y’iminsi ihanganye n’ibitero ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bigaba ibitero bya drones n’indege z’intambara muri Minembwe no mu bice bihana imbibi.
Muri ibi bitero harimo icyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ku ishuri ryigamo abanyeshuri 700 muri Minembwe no ku nzu z’abaturage.





Ibitekerezo 0