Mu ibaruwa ifunguye yo ku wa 26 Ukwakira 2026, aba Banye-Congo basabye Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, urwego rushinzwe iperereza (FBI) n’urushinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu n’iby’imari (FinCEN) gusuzuma inkomoko y’aya mafaranga, icyo yari agamije n’abagize uruhare mu iyoherezwa ryayo.
Iyi baruwa ishingiye ku makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo The New York Times na Axios, avuga ko muri Gicurasi 2025 habaye ihererekanya rya miliyoni 17,6$ hagati ya konti ifitanye isano na Guverinoma ya RDC n'ikigo Texas Armament & Technology.
Abanditse iyi baruwa bavuga ko hakenewe kumenyekana banki aya mafaranga yaturutseho, nyiri konti yayohereje, abemeje ko yoherezwa, amasezerano yari ashingiyeho n’ibicuruzwa cyangwa serivisi zari kwishyurwa.
Banifuza ko hakorwa iperereza ku makuru avuga ko hafi miliyoni 5,6$ muri aya mafaranga yari agenewe ikigo Kennedy Center giteza imbere umuco ariko nticyigere kiyakira.
Muri iki kibazo havugwamo Richard Grenell wahoze ari umuyobozi mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump, umunyamategeko Alina Habba Mildon ndetse n’umugabo we, Turhan Mildon.
Grenell yahakanye ibimuvugwaho, mu gihe abanditse ibaruwa na bo bashimangiye ko badashinja umuntu cyangwa urwego runaka kuba rwarakoze icyaha, ahubwo ko basaba iperereza rishingiye ku bimenyetso.
Basabye kandi ko hagenzurwa niba Perezida Félix Tshisekedi yari azi iby’irihererekanya ry’aya mafaranga cyangwa yararyemereye, ndetse niba Minisiteri y’Imari, iy’Ingengo y’Imari cyangwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC byaragizemo uruhare.
Iri huriro ryanagaragaje ko hakenewe gusuzumwa uruhare rwa Turhan Mildon, harimo kumenya niba yarabaye rwiyemezamirimo, umuhuza cyangwa umujyanama muri aya masezerano.
Ibaruwa yanamenyeshejwe ibiro bya Perezida wa Amerika, komisiyo zitandukanye za Sena n’Umutwe w’Abadepite n’inzego za Amerika zishinzwe ububanyi n’amahanga.
Abayanditse bavuze ko intego yabo ari ugushyira umucyo mu ikoreshwa ry’umutungo w’Abanye-Congo no kureba niba amategeko agenga imari, amasoko ya Leta n’ihererekanya ry’amafaranga yarubahirijwe.






Ibitekerezo 0