Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemain Shabani, yabwiye Jeune Afrique ku wa 4 Ugushyingo 2026 ko nta munyapolitiki ukwiye kujya mu bice Leta ifata nk’ibigenzurwa n’umwanzi, ngo ahurireyo n’ababirimo, atabiherewe uburenganzira na Kinshasa.

Yavuze ko na Joseph Kabila yagiye i Goma avuga ko agiye kuganira n'ihuriro AFC/M23 ryahindutse umutwe wa FRN, ariko nyuma biza kugaragara ko ari umufatanyabikorwa waryo, bityo ko nta cyakwizeza Leta ko n'abandi banyapolitiki bajya i Goma batabigenza uko.

Ati "Ndagira ngo mbibutse ko uwahoze ari Perezida yagiye i Goma avuga uko. Nyuma yatangaje uruhare rwe."

Minisitiri Shabani yavuze ko abarenga kuri ibyo bashobora gukurikiranwa hashingiwe ku mategeko ya RDC.

Uru rugendo ruri gutegurwa n'ihuriro C64 rigizwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Augustin Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund.

Mu mpera z’Ukwakira, iri huriro ryatangaje ko riteganya guhura na Perezida Félix Tshisekedi na Joseph Kabila, mu rwego rwo gushaka “igisubizo cy’Abanye-Congo” ku bibazo bya politiki n’umutekano byugarije igihugu.

Katumbi yavuze ko bamwe mu bagize C64 bari i Kinshasa ari bo bazahura na Tshisekedi, mu gihe we na Matata Ponyo bateganya kujyana na bo i Goma gusa kuko bo bari mu buhungiro.

Yagize ati “Tuzajyana i Goma. Goma iri muri RDC, Kabila ni Umunye-Congo.”

Katumbi yavuze ko kuganira na Kabila bidakwiye gufatwa nk’ikibazo, ashingiye ku kuba na Leta ya RDC yaragiye mu biganiro bya Doha n’uruhande ruyobowe n’abari mu mutwe wa FRN.

C64 ivuga ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose, ariko ikamagana guhindura ubutegetsi hakoreshejwe intwaro no guhindura Itegeko Nshinga.

Katumbi yatangaje ko we na bagenzi be bo mu ihuriro C64 bateganya guhurira na Kabila i Goma ariko Leta ya RDC ntibishaka