Umushakashatsi wa Amnesty International, Sikula Oniala, yabwiye Reuters ko Mwaipaya yari muri tagisi agiye gusura inshuti ze i Kamulu, ku bilometero hafi 35 mu burasirazuba bwa Nairobi, ubwo abagabo batatu bataramenyekana bamutegega ahagana saa munani z’amanywa ku Cyumweru.
Oniala yavuze ko abo bagabo bategetse umushoferi wa tagisi gusohoka mu modoka, bahita bayitwarana na Mwaipaya wari ukiyirimo.
Reuters ntiyabashije kugenzura mu buryo bwihariye ibyo Amnesty International yatangaje. Ntibyari byakamenyekanye abajyanye Mwaipaya, niba yari akiri muri Kenya cyangwa niba hari icyo bamugize.
Abavugizi ba Polisi ya Kenya n’iya Tanzania ntibahise basubiza ibibazo babajijwe kuri iki kibazo.
Ibura rya Mwaipaya rije rikurikira ibindi bikorwa byavuzwe byo gushimuta muri Kenya abantu banenga ubutegetsi bw’ibihugu bakomokamo, bakajyanwa hanze y’icyo gihugu.
Mu Ugushyingo 2024, Kizza Besigye, umwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yashimutiwe i Nairobi. Nyuma yagaragaye imbere y’urukiko rwa gisirikare muri Uganda, aza gushinjwa ubugambanyi.
Muri Mutarama 2025, Maria Sarungi Tsehai, Umunya-Tanzania uharanira uburenganzira bwa muntu, na we yafatiwe i Nairobi, afungwa igihe gito.
Visi Perezida wa CHADEMA, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, John Heche, yasabye inzego za Kenya gufasha mu gushakisha Mwaipaya.
Yagize ati “Nairobi ntishobora gukomeza kuba ihuriro ry’ibikorwa byo gushimuta abantu bikorwa n’abanyagitugu.”
Umuyobozi wa CHADEMA, Tundu Lissu, na we arimo kuburanishwa ku cyaha cy’ubugambanyi.





Ibitekerezo 0