C64 igizwe na Martin Fayulu washinze ishyaka ECIDé, Moïse Katumbi washinze Ensemble, Delly Sesanga washinze Envol, Matata Ponyo washinze LGD na Jean-Marc Kabund washinze ACh.
Aba banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bamaze iminsi bagirira uruzinduko mu bihugu by’i Burayi, aho baganiriye n’abadipolomate baho ku kibazo byugarije igihugu cyabo, haba mu rwego rwa politiki, imibereho y’abaturage, ubukungu n’umutekano.
Fayulu na bagenzi be basohoye itangazo ryamagana umugambi ubutegetsi bwa RDC bufite wo guhindura Itegeko Nshinga, ariko banamagana impinduka zikoresheje intwaro, aho basobanuye ko iyo migirire ihabanye n’ihame rya demokarasi.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Katumbi yatangaje ko mu gihe Abanye-Congo bari kwitegura ibiganiro bigamije gukemura ibibazo byugarije igihugu cyabo, C64 iteganya guhura na Perezida Felix Tshisekedi i Kinshasa na Kabila uyoboye FRN, umutwe ufite icyicaro gikuru i Goma.
Katumbi yabajijwe abazahurira na Tshisekedi i Kinshasa, asubiza ati “Ni ihuriro rizahura na we, abantu bari i Kinshasa ni bo bazahura na we. Njye ndi mu buhungiro hamwe na Matata ntabwo tuzajyayo. Tuzajyana i Goma. Goma iri muri RDC, Kabila ni Umunye-Congo.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko kuganira na Kabila ari ikintu gisanzwe kuko na Leta ya RDC iganira na FRN binyuze mu biganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar.

Katumbi yavuze ko ateganya kujya i Goma kugira ngo we n'abandi bagize C64 baganire na Joseph Kabila





Ibitekerezo 0