Mu kiganiro yagiranye na CTGL, Kabila yavuze ko iyo urubuga rwa politiki rufunzwe kandi ubutegetsi bugafata intambara nk’inzira yonyine yo gukemura ibibazo, abaturage basigarana amahitamo make.

Ati “Ikibazo nyamukuru abantu bakwiye kwibaza ni iki: Congo ikeneye amatora cyangwa impinduramatwara? Iyo ufunze urubuga rwa politiki kandi ugafata icyemezo ko igisubizo cyonyine, nk’uko Kinshasa ibibona, ari ukurwana kugeza ku muntu wa nyuma, ni ayahe mahitamo uba usigiye Abanye-Congo?”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Abanye-Congo badashobora kwemera kuba abacakara mu gihugu cyabo, kandi ko badashobora guha umwanya umunyagitugu, ahubwo ko bagomba kumurwanya.

Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yavuze kandi ko mu myaka umunani ishize ibyo igihugu cyari kimaze kugeraho mu myaka hafi 20 byasenyutse.

Ati “Nyuma y’imyaka umunani, nemera ko ibyo twari tumaze kugeraho mu myaka igera kuri 20 byasenyutse.”

Yavuze ko iyo imiyoborere idakora neza, igihugu gishobora kujya mu kajagari n’umutekano muke.

Ati “Iyo imiyoborere inaniranye, uba ufunguye umuryango w’akajagari n’imvururu.”

Ku masezerano y’amahoro, Kabila ko kuyasinya bidahagije mu gihe nta bushake bwa politiki buhari bwo kuyashyira mu bikorwa.

Ati “Amasezerano ayo ari yo yose wasinya, niba nta bushake bwa politiki buhari, wakwisanga uyata mu myanda.”

Kabila avuze aya magambo nyuma y’iminsi mike atangiye kuyobora umutwe wa FRN urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, ahuriyemo n’abahoze mu ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Joseph Kabila yatangaje ko Abanye-Congo badashobora kwemera kuba abacakara mu gihugu cyabo, bityo ko bagomba kurwanya umunyagitugu