Uyu mutwe, FRN (Front pour la Refondation de la Nation), yashinzwe nyuma y’inama yahuje Kabila, abakorana na we bya hafi, abayobozi bo muri AFC/M23 na MRDP Twirwaneho, i Goma kuva tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Itangazo ry’ishingwa ry’uyu mutwe risobanura ko usimbuye burundu AFC (Alliance Fleuve Congo) yari imaze imyaka hafi itatu ishinzwe, inayoborwa na Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’amatora ya RDC kuva mu 2015 kugeza mu 2021.

Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yagizwe Perezida wa FRN hashingiwe ku bwumvikane busesuye bw’abagize uyu mutwe nk'uko iri tangazo ribivuga. Yari asanzwe aba mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2025.

Ubuyobozi bwe bushya buje nyuma y’igihe agaragaza ko atemeranya n’imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi bitewe n’uko ayoboza Abanye-Congo igihugu, agashyira imbere intambara kandi agatsikamira abatavuga rumwe na we.

Mu butumwa bwe bwo ku wa 23 Gicurasi 2025, Kabila yari yavuze ko yasigiye Tshisekedi igihugu kiri ku murongo ariko ko byose, byaba imibereho y’abaturage, ubukungu n’umutekano, byazambye.

Mu butumwa yatangaje tariki ya 9 Ukwakira 2026, Kabila yasabye Abanye-Congo gufata iya mbere mu kurengera igihugu, abateguza gahunda nshya abateganyirije.

Ati “Icya mbere, Congo iri mu kaga. Kuyirokora ni inshingano y’ingenzi kandi yihutirwa.”

Ubu Kabila ntagarutse nk’umunyapolitiki usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ni umuyobozi w’umutwe uhuriza hamwe urwego rwa politiki n’urw’igisirikare.

Abakurikiranira hafi ibibera muri RDC bakanabisesengura bagaragaza ko Kabila atazagira muri FRN uruhare nk’umunyapolitiki gusa, kuko ari n’umusirikare cyane ko yabaye umusirikare, afite ipeti rya ‘Général Major’.

Muri Gicurasi 2025, Kabila yagize ati "Nk'umusirikare, narahiriye kurwanira igihugu kugeza ku gitambo kiruta ibindi. Haba ubushize ndi ku butegetsi, ubu ntari ku butegetsi, ndacyashimangira iyi ndahiro."

Nangaa, Bisimwa na Makenga ni ba Visi Perezida

Corneille Nangaa Yobeluo wayoboraga AFC/M23, Bertrand Bisimwa wayoboraga M23/ARC na Gen Maj Makenga wari Umugaba Mukuru wa ARC [igisirikare cya M23) bagizwe ba Visi Perezida ba FRN.

Ishami rya gisirikare rya FRN, nubwo izina ryaryo ritaramenyekana, bica amarenga ko rizaba rigizwe n’abasirikare bari basanzwe bakomeye muri AFC/M23 na MRDP Twirwaneho. Gen. Maj. Sultani Makenga ni we Mugaba Mukuru w’ishami rya gisirikare rya FRN.

Prof. Freddy Kaniki Rukema usanzwe ari Perezida wa MRDP Twirwaneho n’umwe mu bayobozi bungirije ba AFC/M23 yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FRN akaba n’Umuhuzabikorwa wa komite nshingwabikorwa.

Azaba afatanya na Benjamin Mbonimpa, wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije akaba n’Umuhuzabikorwa Wungirije wa Komite Nyobozi. Mbonimpa yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23.

Naho Désiré Rukomera Rwigema yagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Inama y’Abashinze FRN. Yari Umuyobozi ushinzwe inyigisho no gushaka abanyamuryango bashya muri AFC/M23.

Iyi nyandiko ivuga ko izi nshingano zatanzwe ku bwumvikane, mu gihe hagitegerejwe ko inzego za FRN zishyirwaho mu buryo bwuzuye.

FRN ishaka kongera kubaka RDC

Abashinze FRN bavuga ko ikibazo cya RDC kirenze umutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri iri tangazo, bavuga ko igihugu gifite ibibazo bya politiki, ubukungu, umutekano, imiyoborere, imibereho y’abaturage ndetse n’ubutabazi.

FRN ishinja ubutegetsi bwa RDC kugira intege nke mu miyoborere, ivangura, gukoresha nabi umutungo w’igihugu, ruswa, ivangura rishingiye ku moko n’uturere, ndetse no kudakemura ikibazo cy’umutekano.

Ku bijyanye n’umutekano, FRN ivuga ko Perezida Tshisekedi yahisemo intambara aho guhitamo amahoro, ndetse ikamushinja gushyira mu ngabo no gukoresha imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Abashinze FRN bavuga ko intego yabo atari ugushaka umwanya mu butegetsi bwa RDC buriho, ahubwo ko bashaka kongera kubaka igihugu.

Bavuga ko bashaka kubaka igihugu gifite inzego zishobora kurinda abaturage, gutanga ubutabera, kubahiriza ubwenegihugu bw’Abanye-Congo bose no gusaranganya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye.

FRN yatangaje kandi ko yifuza guteza imbere ubwiyunge bw’igihugu, korohereza gutahuka mu buryo bwiyubashye kw’impunzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro, ndetse no guha intara uruhare mu byemezo bireba ahazaza h’igihugu.

FRN ku gukoresha imbaraga za gisirikare

Kimwe mu bintu bikomeye biri mu itangazo ni uko FRN itagaragaza inzira ya politiki gusa nk’uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bya RDC.

Ingingo ya cyenda y’iri tangazo ivuga ko inshingano zayo ari guhuriza hamwe imbaraga zose z’abarwanya Leta ya RDC kugira ngo ihagarike ubutegetsi bw’igitugu.

Me Moïse Nyarugabo witabiriye ishingwa rya FRN, akaba n'umwe mu bantu ba hafi ba Kabila, yatangaje ko niba Perezida Tshisekedi ashaka amahoro, bazayamuha ariko ko niba ashaka intambara, azayibona.

Yagize ati “Niba Abanye-Congo bagomba guhitamo kuyoboka, ubuhunzi cyangwa imva, na Félix Tshisekedi agomba guhitamo. Niba ashaka amahoro, twiteguye kuyamuha, natwe akayaduha. Ariko niba ashaka intambara, azayibona. Turiteguye kandi ingamba zose za ngombwa zarafashwe.”

Ingingo ya 11 y’itangazo rya FRN ivuga ko ishingwa ryayo ryashyize akadomo kuri AFC. Ikitaramenyekana ni niba M23 na yo yavuyeho.

FRN ishinzwe mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje, ndetse n’ibiganiro by’amahoro bya Washington na Doha bikomeje, hashakwa umuti w’ibibazo byo muri RDC bikomeje.

Raporo y’impuguke za Loni yari yaragaragaje mbere ko hari ibimenyetso by’uko AFC/M23 ishobora kuvugurura imiterere yayo no guhindura izina, ndetse ko Joseph Kabila ashobora kugira uruhare rukomeye muri iyi gahunda.

Umuhango w'ishingwa rya FRN witabiriwe n'abo mu rwego rwa politiki n'urwa gisirikare
Umuhango w'ishingwa rya FRN witabiriwe n'abo mu rwego rwa politiki n'urwa gisirikare
Joseph Kabila ni we Perezida wa FRN; umutwe wa politiki ufite igisirikare
Joseph Kabila ni we Perezida wa FRN; umutwe wa politiki ufite igisirikare
Corneille Nangaa ni Visi Perezida w'umutwe wa FRN
Corneille Nangaa ni Visi Perezida w'umutwe wa FRN
Bertrand Bisimwa ni Visi Perezida wa FRN
Bertrand Bisimwa ni Visi Perezida wa FRN
Gen Maj Sultani Makenga ni Visi Perezida wa FRN akaba n'Umuyobozi w'ishami rya gisirikare
Gen Maj Sultani Makenga ni Visi Perezida wa FRN akaba n'Umuyobozi w'ishami rya gisirikare
Freddy Kaniki ni Umunyamabanga Mukuru wa FRN
Freddy Kaniki ni Umunyamabanga Mukuru wa FRN
Claude Ibalanky wabaye intumwa yihariye ya Tshisekedi ni we wasomye itangazo rya FRN
Claude Ibalanky wabaye intumwa yihariye ya Tshisekedi ni we wasomye itangazo rya FRN