Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko ingabo za Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, imitwe ya Mai-Mai n’abacanshuro zagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe, Walungu na Masisi.

Kanyuka yavuze ko saa kumi n’imwe za mu gitondo, iri huriro ry’ingabo ryagabye ibitero ryifashishije indege zitagira abapilote zikoreshwa mu ntambara (drones), mu duce twa Rugomero na Nyarurango, duherereye ku muhanda wa Rugezi, mu gace ka Minembwe.

Yakomeje avuga ko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ibyo bitero byakomereje mu duce twa Mukoko, Nyaruhinga na Nyamabuguma, na two duherereye muri Minembwe, aho havuzwe ibisasu byarashwe n’iri huriro ry’ingabo.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 40, ngo hagabwe ibindi bitero icyarimwe mu duce twa Kasika na Chulwe, mu Teritwari ya Walungu.

Kanyuka yavuze ko saa mbili za mu gitondo, ingabo za Leta ya Kinshasa n’abo zifatanyije zakomeje kugaba ibitero zikoresheje intwaro ziremereye mu duce twa Mahanga na Buhimba, mu Teritwari ya Masisi.

Yagaragaje ko ubwo yatangazaga ayo makuru, ibitero byari bigikomeje mu duce dutandukanye.

Uyu muvugizi wa FRN yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa kwibasira uduce dutuwe n’abasivili, avuga ko ibyo bikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Yavuze ko ingabo yise FRN zatabaye kugira ngo zirinde abaturage no gukumira ko bakomeza kugirwaho ingaruka n’ibyo bitero.

Ibi birego bije mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, aho imirwano hagati ya FRN n’ingabo za Leta ikomeje.